Unity SC ishobora kugurisha umwanya yatsindiye

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umwaka utaha 2026-27, Unity SC ishobora guha uyu mwanya iyayikurikiye.

Tariki ya 16 Gicurasi 2026, ni bwo hamenyekanye amakipe abiri yakatishije itike yo kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere [BK Pro League] y’umwaka utaha 2026-27.

Aya makipe yakatishije iyi tike, ni Unity SC yabaye iya kabiri mu makipe ane na Sunrise FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Unity SC ishobora gutungurana ntizakine Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umwaka utaha n’ubwo abayobozi bayo batarabifataho icyemezo cya nyuma.

Umwe mu baba hafi cyane y’iyi kipe, mu kiganiro kigufi twagiranye, yavuze ko kugeza ubu byose bigishoboka yaba kuzakina muri BK Pro League cyangwa kutazahakina.

Uyu yavuze ko abayobozi bamaze iminsi bakora inama zigamije kureba ku ngengo y’imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha, cyane ko igomba kuyongera kuko ikipe izaba ikina mu cyiciro kisumbuyeho.

Ati “Abayobozi bamaze iminsi bakora inama hamwe n’abaterankunga b’ikipe, hagamijwe kureba uko hakongerwa Ingengo y’Imari yo gukina mu cya mbere.”

“Gusa byose birashoboka. Bashobora gukina mu cya mbere cyangwa bagatanga uriya mwanya bakawuha Étoile de l’Est. Byashoboka rwose ko umwanya batsindiye bawutanga.”

Kugeza ubu nta ruhande na rumwe rwari rwemeza aya makuru, gusa mu bari hafi y’aya makipe yombi, bikomeje kuvugwa ko mu gihe Unity SC itabona amafaranga ahagije yo kuzakina BK Pro League, uyu mwanya yawutanga.

Unity SC ishobora kugurisha umwanya wo gukina muri BK Pro League
Étoile de l’Est ishobora kunguka mu gihe Unity SC yaba idakinnye mu cyiciro cya mbere
Sunrise FC ni yo yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *