U Burundi bwafashe intwaro nyinshi

Ifoto y'imbunda [internet]

Ubushinjacyaha Bukuru mu Burundi bwatangaje ko mu iperereza buri gukora mu bucuruzi butemewe bw’intwaro, abantu babiri barimo Umunyamahanga n’Umurundi bamaze gutabwa muri yombi, hanafatwa n’intwaro nyinshi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026,  Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, Rose Nkorerimana, yavuze ko abakekwa barimo abanyamahanga n’abarundi bakekwaho gukoresha inyandiko mpimbano mu kwinjiza cyangwa kunyuza intwaro ku butaka bw’u Burundi.

Nkorerimana yavuze ko Umunyafurika y’Epfo witwa Du Toit Wayne Patrick ndetse n’Umurundi witwa Muco Eddie bamaze gutabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza kuri ibyo byaha.

Ubushinjacyaha kandi bwatangaje ko bwafashe intwaro nyinshi zinjizwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ntibwatangaje ubwoko bwazo cyangwa umubare wazo.

Iri tangazo ntirisobanura aho izo ntwaro zari zavuye cyangwa aho zari zijyanwe

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko iperereza rigikomeje, hagamijwe kumenya neza uko ibikorwa byo gutwara no gucuruza izo ntwaro byateguwe ndetse n’abantu cyangwa ibigo byose bishobora kuba bibifitemo rurahe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article