Imyaka irihiritse umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uhungiye mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) yashinzwe n’abarimo abanyapolitiki bo mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana n’abahoze ari abasirikare ba Ex-FAR.
Abo bayishinze bari barangajwe imbere n’abarimo Sylvestre Mudacumura n’abandi, nyuma yo guhungira mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), icyo gihe yitwaga Zaire.
Abo barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze muri Zaire bakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse rimwe na rimwe bakagaba ibitero ku Rwanda.
Mu buhamya bwa Rtd. Col. Nshimiyimana Augustin, wahoze mu mutwe wa FDLR ariko akaza kuwuvamo, avuga ko uyu mutwe ufitanye umubano n’Ubutegetsi bwa RDC, kandi ko uwo mubano ugikomeye.
Ati: “Ninjiye mu gisirikare mu 1997, kandi abasirikare b’igihugu cya Zaire bari babifitemo uruhare. Tugaruka, tuvuye muri Congo-Brazzaville na Centrafrique, twagaruwe na Laurent-Désiré Kabila. Twagiranye amasezerano y’uko azaducyura akatugeza i Kigali. Tujya ku rugamba turi kumwe n’ingabo za Congo, twitwa umutwe wihariye, Force Spéciale.”
Akomeza ati: “Buri kwezi twarahembwaga amadolari 100, ariko tukabona n’ibindi byose. Twagiye mu Burasirazuba bwa Congo, kandi icyo gihe cyose twakomezaga kwinjiza abasirikare ba FDLR mu gisirikare cya Congo. Buriya mu gisirikare cya Congo, FARDC, harimo ba FDLR benshi, no muri Polisi.”
Congo izemera gusenya FDLR ?
Ubwo imirwano yongeraga gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo, Leta ya RDC yashinjaga ku mugaragaro u Rwanda kuba ruri inyuma y’umutwe wa AFC/M23 wari warigaruriye ibice byinshi by’igihugu, birimo n’imijyi ikomeye.
U Rwanda rwabiteye utwatsi ndetse rushinja iki gihugu gukomeza gukorana na FDLR.
Nyuma y’igihe kirekire umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza, muri Kamena 2025 byasinye amasezerano y’amahoro y’amateka azwi ya Washington, nyuma yongera gushimangirwa ku wa 4 Ukuboza 2025 imbere ya Perezida Donald Trump.
Aya masezerano agamije kugarura amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, harimo kurandura umutwe wa FDLR no gukemura ibibazo by’umutekano.
Gusa kuva aya masezerano yashyirwaho umukono, Leta ya RDC nta bushake yigeze igaragaza bwo gusenya umutwe wa FDLR, wakomeje kugaragaza ubushake bwo gutera u Rwanda.
Gusenya FDLR si ukuyihendahenda
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aheruka gutangaza ko amasezerano ya Washington atagamije ibiganiro byo guhendahenda umutwe wa FDLR, ahubwo agamije kuwuvanaho burundu binyuze mu kuwusenya no kuwambura intwaro.
Yagize ati: “Amasezerano ya Washington ateganya gusenya FDLR, ntabwo ateganya gahunda yo guhendahenda umutwe w’Abajenosideri, Guverinoma ya RDC yakomeje guha intwaro no gukorana na wo. Itangazwa ryo gushyira hasi intwaro ku bushake rije mu gihe FDLR ikiri imbere mu gisirikare cya Congo ndetse ikomeje kurwanira imbere ku rugamba, nta cyo bizahindura.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo muri Mata uyu mwaka yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko Leta ya RDC ikomeje gukorana na FDLR ndetse no kugirana ibiganiro na Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, mu byo yavuze ko bigamije kugarura Jenoside.
Amb. Nduhungirehe asanga Leta ya RDC idakwiye kwirengagiza inshingano yo kurandura FDLR.
Ati: “Mwumvise ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo, aho hari n’amasezerano yashyizweho umukono. Muri ayo masezerano harimo gusaba ko Leta ya Congo irandura umutwe wa FDLR, ariko nta byo yigeze ikora na n’ubu; ahubwo aho kubikora, bari kubongerera ingufu.”
Akomeza ati: “[…] Ntabwo ari ugushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa. Gahunda ihari ni iyo kugarura Jenoside mu Rwanda.”
Loni na Leta Zunze Ubumwe za Amerika baheruka gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR, barimo Brig. Gen. Sébastien Uwimbabazi na Col. Gustave Kubwayo, babashinja kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, iyicarubozo n’ihohoterwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa na bwo buvuga ko bwatangiye kwambura intwaro uyu mutwe, nubwo hakomeje kunengwa uburyo utarwanywa burundu.
UMUSEKE.RW
