Congo: Ibitaro byatwitswe nyuma y’uko bibonetsemo umurwayi wa Ebola

Ibitaro bya Bora Maisha biherereye i Butembo, muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byatwitswe n’abantu bataramenyekana, nyuma bibonetsemo umurwayi wanduye icyorezo cya Ebola.

Ibi bitaro biherereye mu gace ka Mukalangirwa, mu Mujyi wa Butembo. Byatwitswe mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026.

Philémon Kakule, umwe mu baforomo bakorera kuri  ibyo bitaro Bor yavuze ko abateye ibyo bitaro batwitse imwe mu nyubako zari zigikorerwamo igakongoka, ndetse n’ibikoresho byo muri laboratwari birangirika abakozi bosen’abarwayi  bagahita bahunga

Kakule yavuze ko muri ibyo bitaro hari umurwayi wari byari byemejwe ko arwaye  Ebola, abaturage batuye muri ako gace bakarubira

Ati “Umurwayi wemejwe ko arwaye Ebola wari uri muri ibi bitaro yari amaze gupfa. Ubu umuforomo wamwitagaho, abarwayi bari kumwe na we ndetse n’abantu bose baje kumusura, birashoboka ko na bo banduye.”

Yakomeje avuga ko bamwe mu barwayi bari kumwe n’uwanduye bahunze, ndetse ko hari abatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Ebola aho bahungiye.

Katwa ni kamwe mu duce twibasiwe cyane n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo muri RDC. Kugeza ubu, hamaze kwemezwa abantu 255 bayanduye, muri bo 160 bakaba barapfuye.

Iyi Ebola iri guca ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse abayanduye bamaze kurenga 5000 kuva muri Gicurasi 2026, abishwe nayo barenga 2300.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryemeje ko iki icyorezo gikomeje kuba ikibazo cyihutirwa cy’ubuzima rusange gihangayikishije Isi. Iri shami rivuga ko ubu buri minota 30 Ebola yica umuntu.

Abashinzwe guhangana n’iki cyorezo bavuga ko umutekano muke mu bice bimwe, ubuke bw’abaganga n’ibikoresho, ndetse n’imyumvire ya bamwe mu baturage bikomeje kubangamira ibikorwa byo kukirwanya.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article