Umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni ku mirimo yihariye, ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) mu Karere ka Kayunga, Moses Karangwa Kaliisa, yaguye mu mpanuka y’imodoka.
Urupfu rwe rwemejwe na Minisitiri ushinzwe Ibiro bya Perezida, Milly Babalanda, wavuze ko iyo mpanuka ari igihombo gikomeye ku gihugu cya Uganda.
Yagize ati: “Mbabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’Umujyanama Mukuru wa Perezida ndetse n’umuyobozi wa NRM mu Karere ka Kayunga, Moses Karangwa Kaliisa, waguye mu mpanuka y’imodoka.”
Yamugaragaje nk’umunyamuryango w’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) witanze kandi wizerwa, avuga ko uruhare rwe muri iryo shyaka ruzahora rwibukwa.
Karangwa yaguye mu Bitaro bya Nakasero, aho yari arwariye nyuma yo gukora impanuka akajyanwa kwa muganga.
Uyu mugabo yagiye agarukwaho cyane mu bibazo by’ubutaka kandi kenshi ntiyajyaga imbizi na Minisitiri Iddah Nantaba kuri ibyo bibazo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
