Mu kwezi Kwa Gicurasi 2026 mu kagari ka Kadaho mu murenge wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza nibwo humvikanye inkuru y’umwana warezwe kwica se umubyara.
Nyina w’uriya mwana yagiranye amakimbirane na se arahukana maze uriya musore ajya gucyura nyina, maze bombi bagera mu rugo saa yine z’ijoro uriya muhungu arwana na se bapfuye inkweto uriya muhungu yari yaraguze akazigurisha.
Gusa hakaba amakuru ko uriya musore na we yari yaragurishije telefone ya se gusa bariya barwana ntawatabaje bucyeye bamenya amakuru ko uriya musaza uri mu kigero cy’imyaka 60 yapfuye.
Uriya mwana yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru UMUSEKE wamenye iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uriya mwana afite imyaka y’ubukure 18 cyakora abamureba bemeza ko uriya mwana umurebeye inyuma nta myaka y’ubukure afite.
Uriya mwana we avuga ko afite imyaka 17 y’amavuko, gusa yabazwa umwaka yavukiyeho akavuga ko atawuzi.
Bamubaza icyemezo cy’amavuko cye nabwo akavuga ko atakizi.
Mu busanzwe umwana imbere y’amategeko hari uburenganzira agenerwa butagenerwa umuntu mukuru, nko kuba nta mwana uburana atunganiwe (adafite umunyamategeko umwunganira), ikindi umwana aburanira mu muhezo nta bandi bantu barimo kandi no mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha abazwa yunganiwe mu mategeko.
Amakuru UMUSEKE wamenye hategerejwe kumenya neza imyaka y’uriya mwana uregwa gukubita no gukomeretsa se umubyara bikamuviramo urupfu, kugira ngo hatangire inzira z’ubutabera.
Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
