UPDATE: Umunyamakuru Kajugiro Sebalinda wakoreye ORINFOR yapfuye

Kajugiro Sebalinda wakoreye ORINFOR

Ni imwe mu nkuru zaciye igikuba mu itangazamakuru by’umwihariko iry’imikino, Umunyamakuru Fidèle Kajugiro Sebalinda wakoreye ORINFOR (RBA) yapfuye.

Uyu mugabo wakoraga muri Komite Olimpiki amakuru y’urupfu rwe akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wa tariki 13 Kamena, 2026.

Yabaye umwe mu banyamakuru bakomeye bavugaga amakuru y’imikino kuri Radio Rwanda. Umwe mu batangaje amakuru y’urupfu rwe bakoranye, avuga ko yari umufana wa Mukura Victory Sports.

Nyuma yo kuva mu yahoze ari ORINFOR, Fidèle Kajugiro Sebarinda yahise ajya gukorera Komite Olempike.

Uyu mugabo asize umugore n’umwana umwe, ariko yareze abandi bana benshi bo mu muryango we bari basigaye ari imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.

UMUSEKE.RW

Share This Article