Nduwimana Pascal w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Karere ka Ngoma yishwe aciwe ijosi n’abantu batarakenyekana.
Urupfu rw’uyu mugabo rwabereye mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Remera w’Akarere ka Ngoma.
Bamwe mu baturage dukesha iyi nkuru, bavuga ko abakekwa kugira uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo bamusanze iwe mu rugo mu ijoro ryakeye, bamukorera iyicarubozo kuko bamutemye bikabije.
Umwe muri abo yagize ati:“Bamwishe urupfu rubabaje, kuko urebye uko babigenje ntabwo watekereza ko ari abantu bazima bakora ibi bintu, twifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse abamwishe bagashyikirizwa ubutabera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yemereye UMUSEKE ko iyi Nkuru ari impamo, avuga ko abakekwaho kwica uriya muturage babikoze nijoro barangije baracika.
Ati:“Batabaje saa sita z’ijoro, inzego z’Ubugenzacyaha, Polisi n’iz’ibanze zatabaye zigera aho ubu bwicanyi bwabereye”.
Meya Niyonagira avuga ko iperereza ku bishe Nduwimana Pascal ryatangiye gukorwa.
Yasabye abaturage bafite imyitwarire mibi nk’iyi kuyicikaho, ahubwo abafitanye ibibazo bakabibwira inzego z’Ubuyobozi kugira ngo zibafashe kubikemura aho kuvutsa ubuzima umuntu.
Nta byumweru bibiri birashira, muri uyu Murenge wa Remera habereye ubwicanyi ndengakamere nk’ubu, kuko hari umukobwa abagizi ba nabi basanze mu nzu bamwica bamuteye icyuma.
Umurambo wa Nduwimana Pascal wajyanywe mu Bitaro bya Kibungo gukorerwa isuzuma.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngoma.
