EAR igiye kubaka inyubako ya miliyoni 390Frw i Nyanza

Umushumba wa EAR mu Rwanda ucyuye igihe,Mgr Dr. Laurent Mbanda na Rev. Kabayiza Louis Pasteur (Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyogwe) bashyiraho ibuye ry'ifatizo

Mu Karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako igeretse igiye kubakwa mu Ishuri rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic (HAIP), ikazatwara amafaranga asaga miliyoni 390 Frw, ikaba igamije kongera ibikorwaremezo by’iri shuri no guha abanyeshuri ahantu heza kandi hajyanye n’igihe ho kwigira.

Iyi nyubako izaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo workshops (inzu zikorerwamo imirimo itandukanye) azaba hasi, ibyumba by’amashuri ndetse n’amasale azajya akoreshwa mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, Rev. Kabayiza Louis Pasteur, yavuze ko uyu ari umushinga w’ingenzi mu guteza imbere imyigire muri HAIP, by’umwihariko mu kongera inyubako n’ibikoresho bikenewe mu myigire y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ati: “Iyi nyubako igiye kubakwa izatwara amafaranga asaga miliyoni 390 Frw. Ni inyubako izaba yubatswe mu buryo bwa etage, ijyanye n’igihe kandi izaba ifite ama-workshop hasi, hejuru hakaba ibyumba by’amashuri ndetse n’amasale azajya akorerwamo inama.”

Musenyeri Kabayiza yavuze ko kubaka iyi nyubako bizafasha abanyeshuri kubona ahantu heza ho kwigira, bigatuma imyigire yabo irushaho kunozwa.

Ati: ’’Turifuza ko umunyeshuri yiga neza, akigira ahantu heza kandi hameze neza. Iyi nyubako izafasha gutanga ahantu hateguwe neza, hajyanye n’igihe, aho abanyeshuri bashobora kwigira ndetse no gukorera imyitozo ngiro.”

Iyi nyubako kandi izagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’inyubako zidahagije muri HAIP, kuko izongeramo ibyumba bizakoreshwa mu myigire ndetse n’ahantu ho gukorera imyitozo ijyanye n’imyuga yigishwa muri iri shuri.

Musenyeri Kabayiza avuga ko ama-workshop azaba muri iyi nyubako azafasha abanyeshuri kubona aho bakorera imyitozo ngiro, bityo amasomo biga mu ishuri akajyana n’ubumenyi ngiro bakenera mu kazi.

Uretse gufasha abanyeshuri, iyi nyubako izaba ifite n’amasale azajya akoreshwa mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Musenyeri Kabayiza avuga ko ayo masale ashobora kuzajya akoreshwa n’abantu cyangwa ibigo bitandukanye bizaba bikenera ahantu ho gukorera inama n’ibindi bikorwa.

Ati “Ntabwo iyi nyubako izafasha abanyeshuri gusa. Amasale azaba arimo ashobora kuzajya akoreshwa mu nama zitandukanye n’abandi bazajya bayakeneye. Ni inyubako igamije kugira akamaro ku ishuri ndetse no ku bandi bantu n’ibigo.”

Uyu mushinga uje mu gihe HAIP ikeneye kongera ibikorwaremezo byayo kugira ngo bihuze n’umubare w’abanyeshuri ndetse n’ibikenerwa mu myigire y’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Kubaka iyi nyubako biteganyijwe ko bizongera ubushobozi bw’ishuri mu kwakira abanyeshuri no kubaha ahantu hakwiye ho kwigira no gukorera imyitozo ngiro, mu gihe amasale azongerera ishuri ubushobozi bwo kwakira inama n’ibindi bikorwa.

Hashyizwe ibuye ry’ifatizo kuri uyu mushinga, mu ntambwe iganisha ku iyubakwa ry’iyi nyubako ifite agaciro gasaga miliyoni 390 Frw ikazahita itangira kubakwa.

Musenyeri wa EAR mu Rwanda ucyuye igihe, Mgr Dr. Laurent Mbanda na Rev. Kabayiza Louis Pasteur (Musenyeri wa EAR Diyosezi ya Shyogwe)
Inyubako izatwara arenga miliyoni 390Frw

UMUSEKE.RW

Share This Article