Indirimbo z’umuramyi Reagan Ngabo zatoranyijwe mu bihembo bya America Gospel Awards

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo, yatangaje ko indirimbo ze  ebyiri zirimo “Yesu Ndagukunda” na “Amashimwe” zatoranyijwe mu bihembo mpuzamahanga bya America Gospel Awards, ibyo asobanura ko ari intambwe ikomeye ku bihangano bye no ku muziki wo guhimbaza Imana ukorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Eric Reagan Ngabo yabigarutseho mu kiganiro Samedi Detente gitambuka kuri Radio Rwanda, aho yavuze ko gutoranywa kw’izi ndirimbo ari intambwe ishimishije mu rugendo rwe rwa muzika.

Uyu muhanzi yavuze ko kuba ibihangano bye byatoranyijwe muri ibi bihembo mpuzamahanga bigaragaza amahirwe yo kugeza umuziki wo kuramya Imana ukorwa  ku Kinyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Eric Reagan Ngabo kandi yagaragaje ko kuba indirimbo ziririmbwa mu Kinyarwanda zishobora kugera mu marushanwa mpuzamahanga ari amahirwe yo kurushaho kumenyekanisha uru rurimi mu muziki wahariwe guhimbaza no kuramya Imana.

Yasabye abakunzi be kuzamushyigikira igihe cyo gutora nikigera, asobanura ko kubatora ari uburyo bwo gushyigikira ubutumwa bwiza no guteza imbere indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zikorwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Eric Reagan Ngabo yatangaje ko kandi umuzingi w’indirimbo ‘album ‘ye nshya igeze ku kigero cya 95%, hasigaye imirimo mike kugira ngo yuzure ayimurikire abakunzi be.

Yavuze ko iyi ‘album’ izaba irimo n’indirimbo ziririmbwa mu ndimi mpuzamahanga, mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwe ku bantu bo mu bihugu n’imico itandukanye.

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo ahatanye mu bihembo bitandukanye

REBA HANO INDIRIMBO ZA ERIC NGABO ZIHATANYE MU BIHEMBO BYA AMERICA GOSPEL AWARDS:

Share This Article