Umwana w’imyaka 12 yarohamye mu mugezi

Gisagara ni mu ibara ritukura cyane

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi yapfuye yashenguye abaturage bo mu gace akomokamo, mu murenge wa Kigembe.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Agahabwa, Umurenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’umwana w’imyaka 12 waguye mu mugezi wa Migina.

Aba baturage bavuga ko yari yagiye ku mugezi ajyanye n’abandi bana babiri, abo bana babonye aguye mu mugezi bamenyesha abaturage na bo bamenyesha Polisi na RIB uwo mwana akurwamo yamaze gupfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko amakuru Polisi yayamenye ku bufatanye na RIB  bihutira kuhagera akurwamo basanga yashizemo umwuka.

Ati: “Polisi na RIB bihutiye kuhagera, umwana akurwamo gusa yari yamaze kwitaba Imana. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kibilizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

CIP Hassan Kamanzi yihanganishije umuryango w’uyu mwana. Anasaba abaturage, cyane cyane ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo bakabakurikirana kugira ngo babarinde impanuka ziterwa n’imigezi, anabibutsa ko mu gihe tugiye kugera mu bihe by’imvura basiba ibidendezi by’amazi, kandi bikirinda ibyatuma bahura n’impanuka zituruka ku migezi.

Ati: “Ababyeyi bakwiye gukurikirana abana babo, bakababuza kujya gukinira cyangwa koga mu migezi, kandi abaturage bose bakirinda kwambuka imigezi igihe amazi yabaye menshi. Ni ingenzi gufata ingamba hakiri kare kugira ngo twirinde impanuka zishobora gutwara ubuzima.”

Polisi irasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ahantu hashobora guteza impanuka, kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira impanuka no kurinda ubuzima bw’abaturage.

UMUSEKE.RW

Share This Article