Constantine utoza Amavubi yasabye Abanyarwanda kuzamufasha Liberia

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko n’ubwo ikimuhangayikishije ari ugutsinda umukino wa Liberia mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira ikipe y’Igihugu ndetse bakuzuza Stade Amahoro ubwo uyu mukino uzaba ukinwa.

Mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro, uyu mukino wo uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 25 Nzeri 2026 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) muri Stade Amahoro i Remera.

Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda ruzahita rujya gukina na Cape-Vert nyuma y’iminsi ine gusa.

Mu Ugushyingo 2026, Amavubi azakina na Mali ariko umutoza wayo, Constantine, yavuze ko ubu amaso bayahanze umukino uzabimburira iyi yose kandi biteguye kuzatanga byose bakawutsinda.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye na RBA, yakomeje avuga ko n’ubwo bubaha amakipe yose bari kumwe mu itsinda, ariko nta n’imwe batinya kandi ikibaraje inshinga ari ukubanza gutsinda Liberia i Kigali.

Ati ”Nta muntu uduteye ubwoba. Buri wese turamwubaha ariko nta we dutinya. Tuzabanza guhura na Liberia, nyuma yaho duhure na Cape-Vert, noneho mu Ugushyingo tuzakine na Mali. Muri aka kanya, ikinshishikaje ni ugutsinda Liberia.”

Uyu Mwongereza yakomeje asaba Abanyarwanda kuzaza gushyigikira Amavubi ari benshi kugira ngo bizahe imbaraga abakinnyi.

Ati “Bagomba kuza kutureba, bakadushyigikira kuko tubakeneye. Ntabwo twabishobora tudafite abafana. Muzuzure Stade Amahoro, mutume Liberia yumva ko itari gukina n’abakinnyi 11 ahubwo ihanganye na Miliyoni 14.”

Stephen Constantine ubwo yahabwaga akazi ko gutoza Amavubi ku nshuro ya kabiri, yavuze ko kimwe mu bimugaruye ari ugusoza akazi yasize mu 2015 ubwo yari muri izi nshingano.

Imyaka ibaye 22 u Rwanda rutajya mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004. Umukino wo gutangira urugendo rwo gusubirayo, ruzatangirira kuri Liberia mu mpera z’iki cyumweru.

Liberie yo yageze i Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, iri kumwe na Adil Erradi Mohammed waciye mu Rwanda ubwo yari umutoza wa APR FC.

FERWAFA iyobora ruhago y’u Rwanda, yamaze gushyira hanze amatike n’uburyo bwo kuyagura ku bifuza kuzaza muri Stade Amahoro. Ni uguca kuri *939*3*2# cyangwa kuri www.sportspass.rw.

Kwinjira kuri uyu mukino, ni 2000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi, 20,000 Frw muri VIP, 50,000 Frw muri V.VIP, 100,000 Frw mu myanya y’abayobozi na 1,000,000 Frw muri Skybox.

Stephen Constantine utoza Amavubi, yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Libérie
Niyomugabo Claude na bagenzi be bakomeje gukaza imyitozo
Hakim Hamiss ari mu bakomeje kwitegura Libérie
Nsanzimfura Keddy na bagenzi be bamaze iminsi mu myitozo
Byiringiro Gilbert ari mu bo Constantine amaze iminsi ategura
Hakizimana Adolphe

UMUSEKE.RW

Share This Article