Yvan Muziki yahaye Marina imodoka y’umuzinga

Umuhanzi Yvan Muziki yatunguye umukunzi we Marina, amuha imodoka yo mu bwoko bwa ‘Mercedes-Benz C-Class W204 Facelift’ nk’impano idasanzwe.

Iyi mpano yayimuhaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, nyuma y’igihe aba bombi bari mu munyenga w’urukundo.

Yvan Muziki yagize ati: “Nta kintu kidasanzwe cyabaye, ni impano nahaye umugore wanjye mushimira urukundo dukundana.”

Uyu muhanzi aherutse no gufata icyemezo cyo kwambika impeta Marina, biyemeza gutangirana urugendo rwo kuzabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Mercedes-Benz ni ikirango kizwi ku rwego mpuzamahanga mu gukora imodoka zihenze, zikoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi zifite ubwiza bwihariye.

Impano Yvan yahaye Marina yongeye kugaragaza uburyo aba bombi bakomeje kwuryoherwa n’urukundo rwabo.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *