Umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Isi wasize iki?

Imibare igaragaza ko nyuma y’uko amakipe yose uko ar 48 amaze gukina imikino y’umunsi wa mbere, hinjiye ibitego birenga 70, hakaboneka amakarita atukura arenga abiri.

Ku wa gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo hakinwe imikino isoza iy’umunsi wa mbere mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka. Ni imikino yasize hari indi mibare isize.

UMUSEKE wagerageje kwegeranya imwe mu mibare y’ingenzi buri wese ukunda ruhago yakwifuza kumenya.

Mu mikino 24 yakinwe n’amakipe 48, hinjiye ibitego 75, habayeho kunganya inshuro icyenda, umukino umwe wonyine ni wo winjijwemo ibitego bitatu bitsinzwe n’umukinnyi umwe [Messi] mu gihe ibitego bibiri byatsinzwe ku mukino n’umukinnyi umwe byakozwe inshuro zirindwi.

Hitsinzwe kandi ibitego bitatu mu gihe muri iyi mikino imaze gukinwa, habonetse amakarita atatu atukura.

Halaand ari mu batsinze ibitego bibiri mu munsi wa mbere w’Igikombe cy’Isi
Messi ni we wenyine watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe ku munsi wa mbere w’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka
Kylian ari mu batsinze ibitego bibiri ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’uyu mwaka

UMUSEKE.RW

Share This Article