Kiyovu Sports yabonye rutahizamu mushya

Mbere y’uko igaruka mu mikino ya Shampiyona, Kiyovu Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 23, Shingiro Honore.

Ni amakuru yizewe UMUSEKE wamenye ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026. Shingiro bivugwa ko yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na AS Muhanga.

Uyu rutahizamu w’imyaka 21, asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Ingimbi y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ndetse ubwo yasezereraga Sudani mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yatsinze igitego kimwe muri bitatu u Rwanda rwatsinze i Kigali mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere.

Honore yatangiye kugaragarira cyane mu kipe y’abato ya Gorilla FC yakiniye kugeza azamuwe ariko ntabashe kubona umwanya uhagije wo gukina. Aje yiyongera kuri Lola Kanda Moïse utaratanga ibisubizo bihagije mu busatirizi bw’Urucaca.

Ni umukinnyi wahise atangira akazi ndetse ari kwitozanya na bagenzi be. Mu gihe yaba abonewe ibyangombwa, yazifashishwa ku mukino Kiyovu Sports izahuramo na Kigali FC mu mpera z’uku kwezi.

Shingiro Honore ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *