Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko ikilo cy’ikawa y’u Rwanda cyagurishijwe 670.000 Frw muri cyamunara yo kuri internet, igiciro cyikubye inshuro 66 ku cyo isanzwe igurishwaho ku isoko mpuzamahanga.
Mu itangazo rya NAEB ryo ku wa 22 Kanama 20256, rivuga ko iyi kawa ikomoka muri kompanyi ya K-Organics Ltd ikorera mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, ikaba yatoranyijwe mu marushanwa ya ‘Best of Rwanda Specialty Coffee’ yo mu 2026, yabaye ku nshuro ya gatatu.
NAEB yatangaje ko ikawa 31 ari zo zahize izindi muri iri rushanwa, nyuma yo gusuzumwa mu zindi 320 zakiriwe ziturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, zikagenzurwa n’abasogongezi b’inzobere bo mu Rwanda no mu mahanga.
Abaguzi bitabiriye iyi cyamunara baturutse ku migabane itandukanye, irimo Amerika, Uburayi, Aziya na Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko ibyagezweho muri iri rushanwa bigaragaza ubufatanye bw’abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa n’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Buri giciro cyatanzwe kuri buri kawa muri cyamunara kigaragaza ko abaguzi bishimira ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’ishoramari rishya rigamije guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa.”
Ikawa ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadovize menshi ku isoko mpuzamahanga.
Imibare ya NAEB igaragaza ko hagati ya 2020 na 2025, iki gihingwa ngandurabukungu cyinjirije igihugu miliyoni 527 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 773 Frw.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

