Mubumbyi Adolphe yahaye ubutumwa Rayon Sports WFC

Nyuma yo gusezerera Inyemera WFC ayitsinze ibitego 3-1 mu mikino yombi ya ½ cy’Igikombe cy’Abagore, umutoza wa AS Kigali WFC, Mubumbyi Adolphe, yavuze ko umukino uzamuhuza na Rayo Sports WFC ikipe yo mu Nzove idakwiye kuzaza izi ko ije kwitoragurira amanota.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, ni bwo AS Kigali WFC yakatishije itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore, nyuma yo gusezerera Inyemera WFC iyitsinze ibitego 3-1 mu mikino yombi ya ¼.

Aganira na UMUSEKE, Mubumbyi Adolphe utoza iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yavuze ko kuba bazahura na Rayon Sports WFC bitabashyira ku gitutu kuko ari ikipe nk’izindi n’ubwo yamutsinze byinshi muri Shampiyona.

Yagize ati “Rayon Sports WFC kuri twe, dufatwa nk’abanyantege nke ariko natwe dufite izina kubarusha. N’ubwo twamanutse ariko ibikombe by’Amahoro dufite byinshi, ibikombe bya Shampiyona dufite byinshi, ariko gukina na Rayon Sports ni nk’uko nakina na Inyemera WFC, tuzakomeza twitegura ibintu bisanzwe.”

“Reka mbisubiremo neza. Gukina na Rayon Sports WFC ni cyo kimwe na Inyemera WFC, ni cyo kimwe na Police WFC, ni cyo kimwe na Muhazi WFC. Tuzakina, uzatsinde azatsinde.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko bo intego bari batangiranye iri rushanwa, bayigezeho kuko bifuzaga kugera muri ½ kandi bahageze. Yavuze ko bazareba ibindi biri imbere ariko intego yabo yo yamaze kugerwaho.

AS Kigali WFC yamaze kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y’Abagore nyuma yo kuyisoza iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12 ayikina.

Mubumbyi Adolphe ati gukina na Rayon Sports WFC ni nko gukina na Inyemera WFC n’izindi nkayo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *