Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga hatarimo zahabu , mu mwaka wa 2024-2025, byazamutse ku kigero cya 10.4% .
Ni ibikubiye muri Raporo y’ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2024-2025 .
Iyi Minisiteri ivuga ko ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga havuyemo zahabu byageze ku gaciro ka miliyari 1, 739 z’Amadorali ya Amerika buvuye kuri miliyari 1, 575. mu 2023-24.
Iri zamuka ryatewe na Kawa yoherezwa mu mahanga yiyongereye ndetse n’igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga bitewe n’ivugururwa ry’ibiti by’ikawa.
Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga na byo byiyongereyeho 5.0%.
Ibyoherezwa mu mahanga mu rwego rwa serivisi byazamutse ku kigero cya 2.2%, naho ibitumizwa mu mahanga muri uru rwego byiyongera kuri 6.2%.
Ibi byatewe n’ubwiyongere mu rwego rwo gutwara ibantu n’ibintu bwazamutseho 24% ku byoherezwa mu mahanga na 14.7% ku bitumizwa mu mahanga.
Iyi Minisiteri ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 6.3%.
Bwagabanutse ku muvuduko ugereranyije n’izamuka rya 10.6% ryabonetse mu mwaka wa 2023/24.
Uku kugabanya umuvuduko kwatewe ahanini n’intege nkeya mu rwego rw’inganda, aho rwamanutse rukava ku kuzamuka kwa 17% muri 2023/24 rukagera kuri 3% muri 2024/25, ndetse n’igabanuka ryakomeje mu rwego rw’ubuhinzi, rwavuye kuri 6% rugera kuri 4%.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, urwego rwa serivisi rwakomeje kuba umusemburo w’ubukungu, ruzamuka ku gipimo cya 9%.
U Rwanda rwifuza ko mu 20250 ruzaba ari igihugu gifite ubukungu buhambaye, bushingiye ku nganda na serivisi.
Muri icyo cyerekezo kandi u Rwanda rushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, rukaba rugaragaza ko mu myaka 25 gusa isigaye ruzaba ari igihugu gikize.
Mu kuganira cyangwa kureshya abashoramari, u Rwanda runakoresha gahunda yo kwihutisha iterambere ya NST2 izashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu aho yahereye mu 2024-2029.
Iyi gahunda, igamije gukomeza umuvuduko w’ubukungu urenga 10% ku mwaka, kongera umubare w’abizigamira, no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.
UMUSEKE.RW
