Nyanza: Umuntu ukekwaho ubujura utaramenyekana, biravugwa ko ari we nyirabayazana y’inkongi yadutse mu nzu igatwika byinshi mu byari biyirimo.
Mu ijoro rya taliki ya 25 Gicurasi 2026 nibwo ukekwaho ubujura yabashije kujya ahakorera papeterie akuraho amabati yinjiramo imbere.
Ni inzu ziri hafi neza na Stade y’akarere ka Nyanza iherereye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana.
Uriya ukekwaho ubujura akigera mu nzu hahise haduka inkongi y’umuriro bikekwa ko yakomotse ku muriro w’amashanyarazi.
Ku bw’amahirwe na we yagerageje ibishoboka ashaka uko avamo biramuhira.
Umwe mu bushinzwe umutekano wari hafi aho yatabaje inzego zitandukanye, haza imodoka ya Polisi izimya inkongi irazimya, gusa hari hamaze gushya imiryango itatu muri irindwi iri muri iriya nzu.
Ibyari muri iriya miryango itatu byose byahiye birakongoka, birimo ibicuruzwa na mudasobwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026 umunyamakuru wa UMUSEKE wahageze yahasanze inzego z’umutekano.
Muri ziriya nzego harimo RIB arimo gupima bigaragara ko iri mu iperereza.
Abari bahari bavuga ko uriya mujura ahunga yasize inkweto yari yambaye, bityo bakaba bagishakisha ngo bamenye nyirazo.
UMUSEKE ntiwabashije kugenzura ibyahiye byose n’agaciro kabyo, gusa iperereza rirakomeje.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
