Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika n’uwa Iran, Masoud Pezeshkian, bashyize umukono ku masezerano y’ibanze y’amahoro agamije guhagarika intambara n’ubushyamirane gahati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yasinywe mu buryo bw’ikoranabuhanga, Trump ayasinya ari mu Bufaransa mu nama y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7) mu gihe mugenzi we wa Iran yayasinye ari i Tehran.
Trump yavuze ko Amerika izarasa Iran bikomeye cyane niharamuka habuze amasezerano ya nyuma.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran akaba n’umwe mu bayoboye ibiganiro, Mohammad Bagher Ghalibaf, yabwiye ibitangazamakuru bya Leta ko Iran igifitiye Amerika icyizere gike kandi ko “urutoki rwayo rukiri ku mbarutso”.
Yagize ati “Niba umwanzi atumva ururimi rw’ibiganiro, tuzasubira ku rurimi rw’imbaraga.”
Ingingo z’ingenzi zirimo muri aya masezerano y’ibanze ni uko ateganya kongera gufungura Inzira ya Hormuz, amafanga miliyoni 300 y’amadolari ya Amerika azahabwa Iran mu kongera kwiyubaka ndetse na Amerika ikavanaho ibihano byose yari yarafatiye Iran.
Gahunda y’intwaro za kirimbuzi za Iran, Amerika ivuga ko ari nawo muzi wo gutera Iran yo izaganirwaho nyuma y’iminsi 60 ishobora kongerwa nyuma y’uko aya masezerano y’ibanze yatangiye kubahirizwa.
Ingingo 14 zigize aya masezerano.
Ingingo ya mbere y’aya masezerano ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, hamwe n’abafatanyabikorwa babo bari mu ntambara iriho ubu, bashyize umukono kuri iyi nyandiko y’ubwumvikane (MoU) bagamije gutangaza ihagarikwa ryihuse kandi rirambye ry’ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose, harimo na Liban.
Byiyemeje kandi ko kuva ubu nta ruhande ruzongera gutangiza intambara cyangwa igikorwa cya gisirikare ku rundi, ndetse ko ruzirinda gukoresha cyangwa gukangisha gukoresha ingufu, kandi ko bazubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa Liban.
Ingingo ya kabiri y’aya masezerano ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byiyemeje kubahana nk’ibihugu byigenga no kubaha imbibi z’ibihugu byombi, no kutivanga mu bibazo by’imbere muri buri gihugu.
Ingingo ya gatatu iti “ Ibihugu byombi byiyemeje kugirana ibiganiro no kugera ku masezerano ya nyuma mu gihe kitarenze iminsi 60, gishobora kongerwa byumvikanyweho n’impande zombi.”
Iya kane yo ivuga ko ako kanya nyuma yo gusinya iyi nyandiko y’ubwumvikane, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatangira gukuraho ibyo gukumira amato ava muri Iran n’izindi nzitizi zose zari zashyizwe kuri Iran, kandi mu gihe cy’iminsi 30 ibyo bihano bizaba byakuweho burundu.
Amerika kandi yiyemeje kuzakura ingabo zayo mu duce twegereye Iran mu minsi 30 nyuma y’amasezerano ya nyuma.
Iya gatanu iti “Nyuma yo gusinya iyi nyandiko, Iran izakora ibishoboka byose kugira ngo amato y’ubucuruzi yongere anyureho mu mutekano kandi nta mafaranga yishyuzwa hagati y’Ikigobe cya Peresi n’Inyanja ya Oman [ mu nzira ya hormuz] mu gihe cy’iminsi 60.”
Ingingo ya gatandu ni iy’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bo mu karere biyemeje gutegura gahunda yumvikanyweho n’impande zombi ifite nibura agaciro ka miliyari 300 z’amadolari ya Amerika yo kongera kubaka no guteza imbere ubukungu bwa Iran.
Iya karindwi ivuga ko Amerika yiyemeje gukuraho ibihano byose byafatiwe Iran, birimo ibyemezo by’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, ibyemezo by’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA), ndetse n’ibihano byose Amerika yafashe ku giti cyayo. Gahunda yo kubikuraho izumvikanwaho mu masezerano ya nyuma.
Iya munani iti “Iran yongeye kwemeza ko itazashaka cyangwa ngo ikore intwaro za kirimbuzi. Amerika na Iran bemeranyije gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cya ‘uranium’ yamaze gukungahazwa Iran ifite, binyuze mu buryo buzumvikanwaho n’impande zombi.”
Iya cyenda yo ivuga ko mu gihe hagitegerejwe amasezerano ya nyuma, Amerika na Iran byemeranyije gukomeza uko ibintu bihagaze ubu. Iran izakomeza gahunda yayo ya kirimbuzi uko imeze ubu, naho Amerika ntizashyiraho ibindi bihano bishya kandi ntizongera ingabo zayo muri ako karere.
Ingingo ya 10 iti “ Ako kanya nyuma yo gusinya iyi nyandiko, kandi kugeza igihe ibihano bizavaho burundu, Minisiteri y’Imari ya Amerika izatanga uburenganzira bwo kohereza hanze peteroli ya Iran, ibiyikomokaho n’izindi serivisi zibifasha zirimo ibikorwa bya banki, ubwishingizi n’ubwikorezi.”
Iya 11 igakomeza ivuga ko Amerika yiyemeje ko umutungo n’amafaranga bya Iran byari byarahagaritswe cyangwa byarafatiriwe bizafungurwa kandi bikoreshwe nyuma y’isinywa ry’aya masezerano.
Ingingo ya 12, 13 na 14 ni izivuga ibihugu byombi byemeranyijwe gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko amasezerano azashyirwa mu bikorwa ndetse amasezerano ya nyuma akazemezwa n’umwanzuro uzafatwa n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW