Gitifu w’Umurenge yafunzwe “akekwaho ingengabitekerezo”

Imodoka ya RIB

Rulindo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo yatawe muri yombi, aya makuru aremezwa na bamwe mu bo bakorana.

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bakorana n’uyu muyobozi avuga ko Gitifu Nyirumuringa Pierre Damien yatawe muri yombi, bigakekwa ko akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibyo ngo bikubiye mu magambo mabi yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside, ndetse n’imicungire mibi y’abakozi n’umutungo wa Leta nk’uko babivuga.

Bamwe mu batanze amakuru bavuga ko uyu Muyobozi ku rwego rw’Umurenge, yahamagawe na Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, iyo nama yabereye ku Karere ka Rulindo, ahatwa ibibazo byinshi ku byaha akekwaho.

Uyu munsi tariki 18 Kamena, 2026 nibwo Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi zamufashe.

Abazi amakuru bavuga ko mbere muri iyo nama, yo ku Cyumweru gishize, abayobora Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara, babanje kubaza n’abakoresha be ibyaha akekwaho barabisobanura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yemereye UMUSEKE ko yamenye amakuru ku itabwa muri yombi ry’uyu Gitifu.

Ati “Amakuru nayamenye ariko ntayandi mfite arenze aho ngaho.”

Gitifu w’Umurenge wa Mbogo, Nyirumuringa Pierre Damien amakuru UMUSEKE wamenye ni uko afungiye kuri Police Sitasiyo ya Bushoki mu Karere ka Rulindo.

Ubwo iyi nkuru yasohokaga twari tutarabasha kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Rulindo

Share This Article