Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwimuye icyicaro cyarwo cyari gisanzwe gikorera ku Gishushu, rujya mu nyubako nshya iherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale Saint Michel mu Mujyi wa Kigali.
Iyi mpinduka ibaye nyuma y’uko inyubako RDB yakoreragamo ku Gishushu, leta yaguze miliyari 42 Frw, ivuzweho ibibazo by’ubuziranenge, birimo no gusaduka.
Mu itangazo yashyize ku rubuga X, RDB yavuze ko guhera ku wa 27 Nyakanga 2026, serivisi zose zatangirwaga ku cyicaro cyo ku Gishushu zizakomereza ku cyicaro gikuru gishya.
Yagize iti: “Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ruramenyesha abaturage, abafatanyabikorwa, abashoramari n’abakora ubucuruzi ko guhera ku wa 27 Nyakanga 2026, ibiro byarwo byimukiye ku cyicaro gishya.”
RDB yavuze kandi ko ibiro bitangirwamo serivisi zikomatanyije (One Stop Centre) bizakorera mu igorofa ryo hasi ry’iyi nyubako nshya.
Yanatangaje ko gahunda yo kwimura ibiro by’ibigo biyishamikiyeho, zirimo RCB na RMB, izamenyekanishwa mu gihe kiri imbere.
Inyubako RDB yakoreragamo ku Gishushu ifite imiturirwa 12 n’amagorofa ane yo munsi ashobora gukoreshwa nka parikingi cyangwa ahakorerwa imyitozo ngororamubiri.
Leta yayiguze kuri miliyari 42 Frw nyuma y’igihe hari impaka ku buziranenge bwayo. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) cyatangaje ko cyabanje kuyikorera ubugororangingo no gusuzuma niba nta bibazo ifite.
Isesengura ngo ryasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n’andi yo mu myubakire.
Nyuma yaho, hakomeje kugaragara ibimenyetso by’uko inyubako ifite ibibazo, birimo no gusaduka.
Ku wa 5 Gicurasi 2026, RDB yatangaje ko inyubako yakoreragamo izafungwa by’agateganyo kugira ngo ikorerwe imirimo yo kuyivugurura, inasaba abakozi bayo kuyimukamo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
