Umupolisi Mukuru mu Gipolisi cya Kenya yatawe muri yombi ngo asobanure impamvu yafunguye abantu bari batawe muri yombi bafatiwe mu myigaragambyo.
Uwafunzwe ni Chief Inspector Dishen Angoya, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi Nkuru i Nairobi, azira abantu 64 yarekuye bakekwaho kwica ituze rya rubanda.
Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko yafunzwe mu gicuku cyo ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, abamukuriye bamushinja gufungura abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku wa Mbere, mu mijyi itandukanye ya Kenya irimo n’umurwa mukuru Nairobi haramukiye imyigaragambyo y’abamagana izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Ni imyigaragambyo yaguyemo abantu bane abandi barakomereka.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
