Amerika ‘yahungishije’ indege zayo z’intambara zari mu Bwongereza

Indege zo mu bwoko bwa B-1 za Amerika zakuwe mu Bwongereza

Leta zunze Ubumwe za Amerika zakuye indege zayo z’intambara zari mu Bwongereza mu Birindiro bya Gisirikare bya RAF Fairford, nyuma y’iminsi mike hafi y’ibyo birindiro hikanzwe igitero cy’iterabwoba mu mpera za Nzeri 2026.

Umuyobozi mu Biro Bikuru by’Ingabo za Amerika, Pentagon, yatangaje ko ku Cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2026, indege zari kuri ibi birindiro zasubijwe muri Amerika.

Bikekwa ko harimo izigera kuri 12 zo mu bwoko bwa B-1, zizobereye kugaba ibitero bya kure zikoresheje ibisasu biremereye.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 27 Nzeri Polisi y’u Bwongereza  itaye muri yombi abantu batanu, bose bafite ubwenegihugu bw’u Bwongereza bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba nyuma y’uko imodoka eshatu zafashwe zegereye ibyo birindiro, ariko bakaza kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Undi mugabo w’imyaka 25 ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Iran na we yafatiwe i Londres akekwaho gutegura igikorwa cy’iterabwoba  nyuma aza kurekurwa by’agateganyo.

BBC ivuga ko nubwo Amerika itatangaje impamvu yakuye izo ndege ku Birindiro bya RAF Fairford, amakuru aturuka mu nzego za Guverinoma y’u Bwongereza avuga ko iki cyemezo gifitanye isano n’icyo kibazo.

Ibirindo bya RAF Fairford bimaze imyaka myinshi bikoreshwa na Amerika mu bikorwa bya gisirikare. Aha akaba ariho hahagurukiye indege za  B-1 na B-52 mu bitero bitandukanye zagabye mu Burasirazuba bwo Hagati.

UMUSEKE.RW

Share This Article