Perezida wa Benin ari Rwanda

Perezida Romuald Wadagni wa Benin yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Perezida Romuald Wadagni wa Benin kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yageze mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida Romuald Wadagni mu masaha ya saa tanu n’igice za mu gitondo yakiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ahariribwe Indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, hagafatwa amafoto y’urwibutso.

Abakuru b’Ibihugu bakomereje mu biganiro byo mu muhezo bizwi nka ‘tete a tete’ biza gukurikirwa n’ikiganiro n’abayobozi bari kumwe na buri Mukuru w’Igihugu.

Biteganyijwe ko Perezida wa Benin asura ahantu hatandukanye harimo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, akunamira inzirakarengane ziharuhukiye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Romuald Wadagni amaze amezi ane ayobora iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 94% ndetse mu birori by’Irahira rye, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yahagarariye Perezida Kagame.

Benin n’u Rwanda bimaze imyaka bifitanye umubano mwiza wagutse cyane mu 2023  ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin akakirwa na Patrice Talon wayoboraga icyo Gihugu.

Urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubutwererane buri hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko kandi rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye arimo agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y’inzego z’ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by’ubucuruzi n’inganda, ubukerarugendo n’ishoramari.

Muri Village Urugwiro yakiriwe mu cyubahiro gihabwa Abakuru b’Ibihugu

Perezida Romuald Wadagni wa Benin yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *