Abarwanyi b’Aba-Houthi bo muri Yemen bakomeje kigaba ibitero ku Gihugu cya Arabie Saoudite babigejeje mu Mujyi Mutagatifu wa Mecca ndetse bigamba guhanura indege y’intambara y’icyo Gihugu.
Ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, Maj Gen Turki Al-Maliki, Umuvugizi w’ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite rishyigikiye Guverinoma ya Yemen yemewe n’amahanga, yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kabiri ubwirinzi bwo mu kirere bwahanuye indege itagira abapilote, ‘drone’ yari igabye igitero mu majepfo ya Mecca.
Ni igitero cyakangaranyije ibihugu 57 bibarizwa mu Muryango w’Ibihugu bya Kisilamu byasohoye itangazo bivuga ko byamaganye ibikorwa nk’ibyo byibasira ahantu hatagatifu.
Abarwanyi b’Aba-Houthi batangaje ko ntaho bahuriye n’icyo gitero, ko ahubwo ari ibinyoma byahimbwe.
Yahya Sarea uvugira aba barwanyi yavuze ko batarasa ahantu hatagatifu ko bo barasa ku bikorwaremezo by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibigo bya gisirikare.
Yigambye ko kandi bahanuye indege y’intambara ya Arabie Saoudite, avuga ko yari yabavogereye mu Ntara ya Marib muri Yemen.
Ibihugu birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika birasohora amatangazo aburira abaturage babyo bari mu mijyi minini ya Arabie Saoudite, bibasaba kwitwararika kubera ibitero bikomeje by’abarwanyi b’Aba-Houthi.
Aba-Houthi baherutse kwigarira imijyi yo muri Yemen iri ku nkombe z’Inyanja Itukura bahise batangaza ko bafunze urujya n’uruza rw’amato atwara bikomoka kuri peteroli bivuye muri Arabie Saoudite yanyura mu nzira ya Bab al-Mandab ica muri ayo mazi mpuzamahanga.
Ikinyamakuru CBS News cyatangaje ko Igikomangoma Mohammed bin Salman akaba n’Umuragwangoma wa Arabie Saoudite aherutse guhamagara Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ngo ajyire icyo akora ku bushotoranyi bw’abarwanyi b’ Aba-Houthi ariko undi akaryumaho.
Yemen na Arabie Saoudite ku wa Kabiri byatumijeho Inama idasanzwe y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ngo higwe ku kaga Aba-Houthi bateza mu gihe bafunga urujya n’uruza rw’amato y’ubucuruzi mu Nyanja Itukura.
Aba-Houthis basanzwe ari abayoboke n’abanyapolitiki b’aba-Shia bafite igisirikare gikorera muri Yemen ndetse bakaba barigahuriye ibice byinshi by’iki Gihugu, bivugwa ko bashyigikiwe na Iran ndetse bafatanya mu ntamabara bavuga ko ari iyo guca ba gashakabuhake bo mu Burayi na Amerika bashaka kwigarurira ibihugu by’Abarabu.
Ubushyamirane bubahanganisha na Arabie Saoudite bushingiye kuba aba barwanyi bashinja icyo Gihugu gushyigikira no guha ubufasha ubutegetsi muri Yemen, ubutegetsi aba Houthis bashinja gukorera mu kwaha k’Uburengerazuba bw’Isi.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
