Polisi y’ u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yatangaje ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Kuwasenkoko, mu Ishyamba rya Nyungwe, ibinyabiziga bikoresha umuhanda Nyamasheke-Nyamagabe bitabasha kuwunyuramo.
Mu Itangazo yashyize hanze, yasabye abakoreshaga uwo muhanda gukoresha uwa Nyamasheke – Karongi -Muhanga, ko kandi abapolisi bahari ngo babayobore.
Iti ” Imirimo yo gukura ikamyo mu muhanda nisozwa, turabamenyesha.”
