Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bwagabanyije igwingira kuri 14,7% by’abana bagwingira, umushinga SAIP II ukaba ubifitemo uruhare rukomeye.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamine avuga ko Akarere ka Ngororero kaza mu Turere 5 twa mbere twagabanyije igwingira ku rugero rushimishije kuko kari kuri 50.5%.
Ati: “Mu myaka 5 ishize twagabanyije igwingira ku rugero rwa 14.7% by’abana bagwingira. Uyu mushinga SAIP II wabigizemo uruhare rugaragara.”
Mukunduhirwe avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage aricyo kibazo babanje guhangana nacyo kugira ngo ibyo umushinga SAIP II uzaba bizasange bafite ubumenyi bwo kubicunga neza, bategura indyo yuzuye ku bana bari munsi y’imyaka 5.
Yongeyeho ati: “Uyu mushinga ntabwo wakemuye ikibazo cy’igwingira gusa, wanakemuye ikibazo cy’abana bata amashuri kuko mbere wasangaga dufite abana bagera ku 5000 bataye ishuri.”
Mushimiyimana Anne Marie wo mu Mudugudu wa Murimba, Akagari ka Nyamugeyo Umurenge wa Kavumu, wahawe Inkoko n’Umushinga SAIP II avuga ko gutegurira abana indyo yuzuye byamugoraga ariko aho aboneye inkoko bimworohera.
Ati: “Umwana umwe muri batatu mfite yari afite ikibazo cy’imirire mibi, ubu iki kibazo cyararangiye kuko yiyongera ibiro Umunsi ku munsi kubera kurya amagi.”

Muhawenimana Solange wo mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Nyamugeyo Umurenge wa Kavumu, avuga ko inkoko enye ahawe zigiye kumufasha no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kuko ubusanzwe mu rugo rwe nta tungo yagiraga.
Ati: “Nihaye intego yo kurora inkoko 100 zitera amagi, kuba ndi mu itsinda ryo kubika no kugurizanya bigiye kumfasha kwizigamira.”
Umukozi ushinzwe imirire mu mushinga SAIP Imanimurinde Evode avuga ko uyu mushinga SAIP II watangiye mu 2024 ukaba ukorera mu Turere 20 woroza abaturage Inkoko zitera amagi, guhinga ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri ndetse no gukora imigina y’ibihumyo.
Ati: “Twifuza ko igihe uyu mushinga uzaba uhagaze, abaturage bagomba kuba bafite ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye ku bana bari munsi y’imyaka 5.”
Mu Karere ka Ngororero Umushinga SAIP II ukorera mu Mirenge 4 ukaba ufite abagenerwabikorwa 2.925 bahawe inkoko zitera amagi 11.700.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero
