Mu kiyaga cya Kivu habonetsemo umurambo

Abatabazi babashije kurohora uriya murambo ujyanwa ku bitaro

Rusizi: Umurambo w’umusore w’imyaka 23 y’amavuko wabonetse mu Kiyaga cya Kivu, bikekwa ko yiyahuye.

Mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe, niho umurambo w’umusore wabonetse mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Uyu musore yakomokaga mu mudugudu wa Gatagara, Akagari ka Mwezi, mu murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke.

Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026, ahagana saa tatu za mu gitondo.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko umurambo wabonywe n’abarinda ku cyambu ureremba mu mazi. Andi makuru avuga ko uyu musore yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, ibijyanye n’amahoteri akaba yabanaga na mukuruwe mu mujyi wa Rusizi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Rwango Jean de Dieu yabihamirije UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko bayamenye bayabwiwe n’abarinzi b’ibyambu.

Yavuze ko imyirondoro yamenyekanye itanzwe na mikuru we.

Ati “Amakuru niyo umurambo wabonetse, wanamenyekanye. Mukuru we babanaga hano mu mujyi wa Rusizi yahageze.”

Uyu muyobozi ahumuriza umuryango wabuze umuntu, akavuga ko bagira inama abantu yo kutambura abandi buzima, no kwiyahura.

Ati “Ufite ibibazo ajye agira aba aganira na bo ikibazo yari afite gikemuke.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’iz’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB zari zahageze hari gufatwa ibimenyetso, nyuma umurambo urajyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma.

Nyakwigendera bivugwa ko yaba yiyahuye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Mu mazi anyuranye yo ku isi,ni ukuvuga mu biyaga,mu nyanja,mu migezi,etc…harimo IMIRAMBO ibihumbi byinshi,ndetse n’abishwe muli genocide y’abatutsi banazwe muli Nyabarongo,Akagera,etc…Bamwe bariwe n’ingona,imvubu cyangwa isamake.Muribuka ya ndege yo muli Malaysia yabuze le 08/03/2014 kugeza n’uyu munsi itaraboneka.Yali itwaye abantu 239.Yaburiye mu nyanja bita South China Sea.Gusa tujye tumenya nta gushidikanya ko abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,bazazuka ku munsi wa nyuma.Harimo n’abali mu nyanja cyangwa abariwe n’ingona n’isamake.Imana ishobora byose,nta kintu na kimwe cyayinanira.Tekereza ukuntu utera igishyimbo,kikabanza kubora,hanyuma kikamera,kikabyra ibindi bishyimbo byinshi.Ntabwo byizanye,ni Imana yakuremye ibikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *