Mu murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abatutsi benshi biciwe ku musozi wa Bibare no mu nkengero zaho, abaturage bibukijwe gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko byababohora ndetse bikanasana abafite ababo batarashyingurwa mu cyubahiro.
Abaturage bahawe urugero rw’umuntu umwe wari waranze gutanga amakuru y’ahari imibiri, ubwo yarimo arahinga yabona abarimo barashaka ubutaka bwo kubakaho Urwibutso akiruka, aho yahingaga bahasanga imibiri itanu y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, cyaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 17 yabonetse y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ikaba yashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere rwa Jenoside rwa Bunyonga.
Dr. Karangwa wavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguye ababo mu cyubahiro yavuze ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside ihagaritswe n’ubu hari imibiri itaraboneka ngo ababuze ababo babohoke.
Yifashishije urugero rw’uko ubwo barimo barashaka ubutaka bwo kubakaho Urwibutso rwa Jenoside, batambagiye muri ako gace umuntu wahingaga ababonye ariruka, bagezeho aho yahingaga bahasanga imibiri y’abantu bageze nko kuri batanu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigaragza ko hari abantu bahishe amakuru.
Ati “ Ni ukuvuga ko iyi mirima yose [ikikije rUwibutso rw’Akarere rwa Jenoside rwa Bunyonga] ntawuzi niba abantu batakiyirimo, murumva rero inkota iracyatubaga.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko kubaho kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihamya cy’uko umwijima utigeze uzimya urumuri burundu.
Ati ” Mu gihe abantu barebereraga Abatutsi bicwa, turashimira Inkotanyi zahindutse umubyeyi n’umutabazi zikemera kwitanga ngo ziturukore. Kwitanga kwanyu nibyo byatumye ubu hari abakitwa Abanyarwanda.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko Kwibuka ari uguhamya amahitamo y’Abanyarwanda ko biyemeje kuba umwe no kurwanya icyo ari cyose cyose cyasubiza igihugu mu mateka mabi.
Guverineri Kayitesi yavuze ko nubwo ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda byagezweho, hakirimo bimwe bikibubangamiye birimo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside, abagoreka amateka n’abahisha amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ Twibukiranye ko ibi byose bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa kandi bihanwa n’amategeko. Ababyishoramo bakwiriye kubireka burundu batarahura n’amategeko ariko na none nta numwe twifuza nk’umunyarwanda ko akwiriye kubirebera cyangwa akabigiramo uruhare.”
Akomeza agira ati ” Nagira ngo nisabire urubyiruko, bana bacu mwige amateka kandi muyamenye, mwirinde icyo ari cyo cyose cyashaka kubasubiza inyuma, icyashaka kubatandukanya kuko nta nyungu n’imwe iri mu rwango no gutandukanya abantu.
Yasabye urubyiruko kandi kunyomoza abahembera urwango, abasebya igihugu n’abagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga. 




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
