Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kivuga ko kuva mu myaka umunani ishize kimaze gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa birenga 1,500, hagamijwe guteza imbere inganda nto n’iziciriritse.
Ni mu gihe gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yatangijwe mu 2017 imaze gufasha ibicuruzwa birenga 800 kubona ibyo birango.
Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge igamije gufasha abafite inganda nto n’iziciriritse mu kuzamura ubukungu, kugabanya ibitumizwa mu mahanga no kongera ibicuruzwa bihangana ku isoko ryo hanze.
Bella Naivasha Hakizimana, umukozi wa RSB ushinzwe gufasha inganda muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, yavuze ko kuva iyo gahunda yatangira yahinduye byinshi mu mikorere y’inganda zo mu Rwanda.
Yavuze ko by’umwihariko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, Leta yoroheje ikiguzi cya serivisi z’ubuziranenge kigirwa ubuntu ku nganda nto n’iziciriritse.
Ati: “Inganda nto n’iziciriritse tuziherekeza kuva ku kunoza igitekerezo cy’ibyo bifuza gukora kugeza bahawe ibirango.”
Hakizimana yavuze ko izo nganda zihabwa serivisi zirimo gusesengura uko zihagaze, amahugurwa ku buziranenge, kunoza imikorere, gupima muri laboratwari no guhabwa ibirango byose nta kiguzi gisabwe.
Célestin Simparinka yavuze ko nubwo muri Mukondwe Fish Farming Business Company mu gutangira umushinga w’ubworozi bw’amafi bagowe n’ubushobozi n’ubumenyi, bitababereye inzitizi kuko RSB yababaye hafi.
Yavuze ko bafashijwe gusobanukirwa ibyo bakora n’icyo umuguzi aba akeneye, kuri ubu bakaba bahagaze neza ku isoko ryo mu gihugu no hanze mu baturanyi.
Ati: “Twe mbere ntitwabonaga impamvu y’ubuziranenge mu bikorwa byacu. Icyakora ibihombo byari byinshi biterwa no kwangirika k’umusaruro.”

Martine Nyirasafari wo mu ruganda rwa Les Moulins du Nil Blanc rwo mu Karere ka Rubavu avuga ko batunganya ibihumyo byumishijwe n’isombe bikagera ku isoko byujuje ibisabwa kubera iyi gahunda bayobotse.
Ati: “Twatangiye buhoro buhoro ariko ubu twishimira intambwe dukomeje gutera. Iyi gahunda ni ingenzi cyane ku iterambere ry’inganda nto.”
Didace Bienvenue Irafasha, umukozi w’ikigo mpuzamahanga cy’iterambere (IGC), yavuze ko nk’abafatanyabikorwa bagamije iterambere rirambye biyemeje gushyigikira iyi gahunda bibanda ku bushakashatsi.
Ati: “Inganda na serivisi bigize igice kinini cy’ubukungu bw’igihugu ndetse ni ho abaturage babona ibyo bakenera mu buzima bwa buri munsi. IGC iri gushyigikira Zamukana Ubuziranenge, dusesengura ibyiza igeza ku bantu kugira ngo irusheho kongererwa imbaraga.”
RSB ivuga ko ubwo iyi gahunda yatangizwaga hari ibicuruzwa bitagera kuri 400 byari bifite ikirango cy’ubuziranenge cya S-Mark, ariko ubu bikaba birenga 1,500.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
