Mu gihe u Rwanda n’Isi biri mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ikompanyi ikora ibijyanye no gutega ku mikino y’amahirwe [Betting], Winner-Rwanda yubakiye inzu uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhango wo gushyikiriza iyi nzu Kabengera François wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026, ubera mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, Intara y’i Burasirazuba.
Abakozi ba Winner-Rwanda ndetse n’abayobozi bayo bari bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Shaul Hatzi n’abandi barimo Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi n’ibikorwa, Mbabazi Clèment n’abandi, bakoze urugendo ruva i Kigali rwerekeza mu Karere ka Gatsibo.
Bakigera muri aka Karere, bakiriwe n’Umuyobozi wa IBUKA kuri uru rwego, Sibomana Jean Népo, abasobanurira amateka yaranze ibice bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Sibomana yabasobanuriye ibihe bikomeye Abatutsi baciyemo muri aka Karere, uko biciwe muri Kiriziya ya Kiziguro n’urugendo rw’umusaraba baciyemo kugeza ubwo Ingabo za RPA zahageze zigakiza abari bagihumeka.
Yakomeje avuga uko Abatutsi bazanwaga ku kibuga cy’Umupira w’Amaguru cy’Ishuri rya EP. Kiziguro, maze bakahicirwa ndetse Interahamwe zigafata ku ngufu Abagore b’Abatutsi.
Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, abarimo urubyiruko bari bajyanye n’abakozi b’iyi Kompanyi, berekeje ahubatswe inzu ya Kabengera François wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umuhango wo gushyikiriza ku mugaragaro inzu Kabengera, warimo Umuyobozi Mukuru wa Winner-Rwanda, Shaul Hatzi, Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard n’abandi.
Uretse kubakira inzu Kabengera, iyi Kompanyi yanamuremeye inka izajya imukamirwa ndetse imuha ikigega azajya yifashisha mu kubika amazi yo kumufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ubwo yafataga ijambo, Shaul yashimiye aka Karere ku bw’ubufatanye bafitanye ndetse avuga ko Ikompanyi abereye Umuyobozi izakomeza gukorwa byo kuba hafi Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’ibindi byose bijyanye n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Ati “Tuzakomeza gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu no gukomeza kuba hafi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Meya Gasana, yashimiye iyi Kompanyi ku bw’ubu bufatanye n’umutima wo gufasha umuryango Nyarwanda n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi n’ibikorwa muri Winner-Rwanda, Mbabazi Clèment, yavuze ko 5% y’ibiva mu byo baba binjije, babigeneye ibikorwa bijyanye n’Iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Iyi Kompanyi ikorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, ariko muri Gatsibo bakorera Kiziguro na Ngarama.















UMUSEKE.RW
