Volleyball: Kirehe Open Tournament 2026 iragana ku musozo

Amakipe ane mu bagabo n’abagore, yamaze gukatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa rya ‘Kirehe Open Tournament 2026’ rya Volleyball riri gukinwa ku nshuro ya kane biciye mu bufatanye bw’Akarere ka Kirehe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Ni irushanwa ryatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026. Mu gihe irushanwa ryakomeje, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026 hakozwe n’ubukangurambaga bwo kwamagana ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bwiswe ‘Sober-Gen’.

Amakipe atandatu mu Bagabo, ni yo yitabiriye iri rushanwa. Yagabanyijwe mu matsinda abiri aho itsinda A rigizwe na Gisagaragara VC, Kirehe VC na APR VC mu gihe itsinda B ririmo REG VC, EAU VC na Police VC.

Mu cyiciro cy’abagore, hitabiriye RRA WVC, Police WVC na RP-Kigali WVC. Hitabiriye kandi amakipe y’abataribigize umwuga arimo Relax VC na Kirehe Legends. Hitabiriye kandi amakipe atatu y’ingirimbi arimo Rusumo HS, Bukora TSS na UPN/Gakoni.

Nyuma yo kubanza gukina imikino y’amajonjora, kuri iki cyumweru, ni bwo hakinwa imikino isoza iri rushanwa. Guhera Saa Munani z’amanywa, Police WVC irakina na RRA WVC mu gihe mu bagabo, APR VC na REG VC ari zo ziza gukina umukino wa nyuma Saa Kumi z’amanywa.

REG VC yageze ku mukino wa nyuma
APR VC nayo yageze ku mukino wa nyuma
Police WVC yageze ku mukino wa nyuma mu bagore
RRA WVC nayo iri ku mukino wa nyuma mu bagore
Ibiro biraba bivuza ubuhuha
Ingabo z’u Rwanda ziri mu baryoheje iri rushanwa

UMUSEKE.RW

Share This Article