Mu mudugudu wa Ngoboka, akagari ka Shangi murege wa Shangi hari umuturage witwa Mushengezi Jean Claude wasangiye umuganura na bagenzi be batisoboye, abaganuza ku musaruro akura mu bucuruzi n’ahandi abishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Mu midugudu yose y’Igihugu cy’u Rwanda hizihijwe Umunsi w’Umuganura, muri Ngoboka naho niko byagenze ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama, 2026, ubwo bamwe mu baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
Abagezweho n’ayo mahirwe babwiye UMUSEKE ko kugeza ubu nta bushobozi bari bafite bwo kwiyishyirira, bashimira mugenzi wabo ko abahaye umuganura abafasha kwivuza umwaka wose.
Kanyajwi Vincent wo mu kagari ka Shangi, ni umwe mu baturage bishyiriwe ubwisungane mu kwivuza, ati “Nari mpangayitse, nta bushobozi nari mfite bwo kwishyura mituweli. Maze kumva ko ndi mu bo yishyuriye, namushimiye ku gikorwa cyiza cyo kurengera abantu.”
Kanyandekwe Felicien yavuze ko atari kubasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ashimira Perezia wa Repubulika Paul Kagame wagejeje ku baturage amajyambere yo gufashanya, anashimira mugenzi wabo wagobotse umuryango we.
Ati “Nagize ibibazo by’ubukene, uriya mubeyi aratugoboka aturihira mituweli, nta bubasha nari mfite, ntabwo nari kubishobora, twishimye cyane.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko abaturage bamaze kumva ko kweza bidashingira ku buhinzi gusa, ko ahubwo bishingira no ku mirimo itandukanye abantu bakora, bushimira uyu muturage ku gikorwa yakoze.
Mupenzi Narcisse ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, ati “Kweza ntabwo bishingiye ku byo dukura mu butaka gusa, tukagira n’igihe cyo kwishimira ko twabigezeho, turashimira umuturage ukora ubushabitsi wishyuriye bagenzi be ubwisungane mu kwivuza.”
Mu tangiriro z’umwaka wa 2026 Leta yazamuye umusanzu wa mituweli, uwo hasi ushyirwa ku mafaranga y’u Rwanda 4.000, ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho, abadafite amafaranga binjiza Leta izabatangira uyu musanzu wose.
Abo mu miryango yanditswe mu rwego rwa gatatu rw’imibereho bazajya batanga umusanzu wa Frw 5.000 kuri buri muntu, ku mwaka.
Abo mu rwego rwa kane bazatanga umusanzu wa Frw 8.000 kuri buri muntu ku mwaka, n’umusanzu wa Frw 20.000 ku bantu binjiza arenga Frw 120,000 ku kwezi.
Mbere umusanzu wo kwivuza wari Frw 3000 ku bantu b’amikoro make, naho abifite bakishyura Frw 7.000 kuri buri muntu.
Kugeza ubu imibare itangwa n’ubyobozi bw’akarere ka Nyamsheke igaragaza ko uyu mwaka wa 2026/2027 abaturage 73,1% by’aka karere bamaze kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE
