Perezida William Ruto yategetse ko abacuruzi baciriritse n’abazunguzayi b’abanyamahanga batongera gukorera iyo mirimo muri Kenya, guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026.
Yabivugiye mu nama yagiranye n’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi, yabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatatu.
Ruto yavuze ko Kenya yashyizeho uburyo bworohereza abashoramari bakomeye b’abanyamahanga kuza gushora imari muri icyo gihugu, ashimangira ko imihati yashyizwemo itari iyo kwakira abazunguzayi baturutse mu mahanga.
Yongeyeho ko mu minsi ya vuba hazashyirwa ahagaragara urutonde rw’ubucuruzi abanyamahanga batemerewe gukora, ariko ko na mbere y’uko rusohoka hari ingamba zimwe na zimwe zigiye gufatwa.
Yagize ati: “Kuva ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri, ubwo bucuruzi mubuhagarike,”ni ko yabwiye abari bitabiriye iyo nama.
Ruto yatanze urugero avuga ko bidakwiye ko umuntu ava mu Bushinwa akaza kuzunguza ibicuruzwa mu mihanda cyangwa agafungura butike muri Kenya.
Yagize ati: “Reka ndeke kuvuga ibyo bihugu abo banyamahanga baturukamo.”
Kenya isanzwe ibamo abantu benshi baturuka mu bihugu by’akarere, nk’u Burundi, u Rwanda, Uganda na Congo, bakora imirimo iciriritse itandukanye.
Hari abacuruza mu muhanda ibiribwa birimo amagi, ubunyobwa n’amandazi, abandi bakagurisha icyayi n’ikawa, mu gihe abandi bakora muri za salon de coiffure cyangwa mu bwubatsi.
Hari kandi abazunguzayi bacuruza imyenda ya caguwa, muri Kenya izwi nka Mitumba, mu gihe abandi bakora akazi ko gucunga umutekano ku bipangu by’abakire mu ijoro.
Mu minsi ishize, bamwe mu Banya-Kenya, barimo n’uwahoze ari umudepite, bashyize mu majwi abo banyamahanga, bavuga ko bakwiye kubuzwa gukora iyo mirimo bagasubira mu bihugu byabo.
Izo mvugo ntizashimishije benshi mu Banya-Afurika bashakira imibereho muri Kenya, bituma habaho guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga.
Abatari bake muri abo banyamahanga baturuka mu bihugu by’akarere bivugwa ko badafite impapuro zibemerera gutura cyangwa gukorera muri Kenya, mu gihe abandi bafite izo mpapuro ariko zaramaze kurangiza igihe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
