Umunyabigwi muri ruhago, Patrice Evra wakiniye amakipe akomeye arimo Manchester United, yavuze ko uruzinduko yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rwamukoze ku mutima kubera amateka yahabonye yaranze Igihugu cy’u Rwanda.
Ibi yabivuze ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026 ubwo uyu munyabigwi yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Evra wasobanuriwe amateka yaranze Igihugu, yavuze ko yakozwe ku mutima n’ibyo yahabonye.
Yagize ati “Iteka iyo nzindutse, numva ari iby’agaciro kumva neza amateka y’Igihugu n’abantu bacyo.”
“Uruzinduko nagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, rwankoze ku mutima kandi ni ibyiyumvo bikomeye nzagumana. Amateka ntakibagirane na rimwe. Ahazaza harindwe.”
Patrice yakiniye amakipe arimo AS Monaco, Manchester United, Juventus, Olympique de Marseille na West Ham United.
Evra yatwaye ibikombe bitanu bya Shampiyona y’u Bwongereza ari muri Manchester United na UEFA Champions League yo mu 2008 mu gihe yagaragaye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa mu mikino 81.
Undi Munyabigwi muri ruhago uzaba uri mu Kinigi (Musanze) ejo muri uyu muhango ubaza ugiye kuba ku nshuro ya 21, ni Mamadou Sakho wakiniye amakipe arimo Liverpool, PSG, Crystal Palace n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.



UMUSEKE.RW
