Rusizi: Abavoka basobanuriwe ibijyanye n’ibimenyetso bya gihanga mu butabera

Abavoka bitabiriye amahugurwa

 Abunganizi mu mategeko (Avocats) bo mu turere twa  Rusizi na Nyamasheke bahuguwe ku ikoreshwa ry’ibimenyetso bya gihanga mu butabera.

Ku wa kabiri tariki 01 Nzeri 2026, nibwo ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga, ‘Rwanda Forensic Institute’ (RFI) cyatanze ayo mahugurwa.

Abunganizi mu mategeko bagaragaje ko aya mahugurwa yaje akenewe, ko hari byinshi bungutse batari basobanukiwe.

Me Ndikumana Elysee uhagarariye Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda muri zone ya Rusizi na Nyamasheke, yagarutse ku byo bungukiye muri aya mahugurwa.

Ati “Abavoka twari dufite ibibazo bitandukanye, ntabwo twari dusobanukiwe na serivisi zitangwa na RFI. Uyu munsi twazimenye tuzajya tuzikangurira abakiriya bacu batugana.”

Rwanda Forensic Institute (RFI) ni ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.

Iki kigo gifasha inzego z’ubutabera n’izishinzwe iperereza kumenya ukuri hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga, aho kwishingikiriza ku buhamya gusa.

Iki kigo gifasha kumenya niba abantu bafitanye isano, cyangwa no kumenya umwirondoro w’umuntu (DNA).

Gishobora kugaragaza niba umukono cyangwa inyandiko ari impimbano, kinafasha kandi gusuzuma ibimenyetso byo muri telefoni cyangwa mudasobwa no kumenya icyateye urupfu.

Dr. Lt. Col. Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa ‘Rwanda Forensic Institute’ yavuze ko icyambere kwari uguhugura abavoka bakamenya serivisi zitangwa na RFI, anashimangira ko mu ntangiriro z’umwaka utaha 2027, iki kigo kizafungura   ishami ryacyo mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, byitezwe ko hari byinshi bizakemura.

Ati “Byumwihariko Abanya-Rusizi kugira ngo babone serivisi hafi, tugiye gufungura ishami mu bitaro bya Gihundwe mu kwa Mbere bizaba byarangiye.”

Imibare itangwa n’ikigo Rwanda Forensic Institute igaragaza ko abaturage bakigana bajya kwaka serivisi bari hagati ya 100-200 ku munsi.

Abavoka bavuga ko bungutse ubumenyi batari bafite

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *