Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wa MONUSCO

Perezida Kagame yakiriye James Swan na Huang Xia ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari muri Loni

Perezida Paul Kagame  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, muri Biro bye yakiriye James Swan, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye akaba anayobora Ubutumwa bw’Uwo Muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).

Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Huang Xia, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku kureba uko amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakemurwa ahereye mu mizi ndetse n’ingaruka afite ku mutekano w’u Rwanda.

James Swan uyobora MONUSCO akagira icyicaro i Kinshasa amaze igihe mu ngendo zazengurutse ibihugu birimo u Rwanda, Uganda n’u Burundi ari kumwe n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Izi ngendo MONUSCO izisobanura nk’izigamije gusobanura inshingano zayo ndetse n’uruhare rwayo mu gushyigikira amahoro mu Karere

Perezida Kagame yakiriye James Swan na Huang Xia ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari muri Loni
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *