Perezida Trump arashaka guhindura izina ry’Inzira ya Hormuz

Ibiro bya Perezida wa Amerika byagaragaje ikarita iriho Inzira ya Hormuz yishwe Inzira ya Trump

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ashaka guhindura izina ry’Inzira ya Hormuz imaze igihe imuhanganishije na Iran, akayita ‘Inzira ya Trump’.

Ni mu butumwa uyu mutegetsi yanditse ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026.

Perezida Trump yavuze ko ubu Leta zunze Ubumwe za Amerika zigenzura iyi nzira yo mu mazi inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli, iyi nzira isanzwe mu bugenzuzi bwa Iran na Oman kuko ari byo bihugu bikora ku mazi icamo.

Trump ati “Noneho ko tuyifite mu maboko ya Amerika, ese twahindura izina rya Hormuz tukayita Inzira ya TRUMP??? Kimwe na Amerika ubwayo, byaba ‘bishyushye cyane’ kurusha mbere hose!”

Iyi nzira yabaye intwaro ikomeye Iran yahanganishije Amerika kuva intambara yatangira muri Gashyantare 2026.

Amerika na Israel biteye Iran, iki Gihugu cyahise gifata umwanzuro wo gufunga no guhagarika amato atwara ibikomoka kuri peteroli yanyuraga muri ayo mazi, ibintu byatumye ibiciro bizamuka ku isoko mpuzamahanga.

Amerika yagerageje kwambura Iran ubugenzuzi kuri iyo nzira mu ntambara n’ubu igikomeje.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.

Share This Article
2 Comments
  • TRUMP ibyo akora birababaje.Muribuka ko yahinduye amazina ya Gulf of Mexico na Lake Ontario,byose abyitirira Amerika.Yumva ko akomeye cyane,akibagirwa ko abantu twese tuli ubusa.Twese turarwara,turasaza kandi tugapfa,tukaba zero.Kwicisha bugufi,nibwo bwenge (wisdom).
    Kwiyemera no Kwirata,ni ubucucu (lack of wisdom).Tekereza ko na Yesu,uwa kabili ku Mana,yicishaga bugufi.Urugero,yemeye kuba mu bukene,yaravuye mu ijuru,aho yabanaga na Se witwa Yehova.Yakundaga abakene,ndetse akavuga ko aribo bazabaho iteka mu bwami bw’imana.Abigishwa be bali abarobyi,abahinzi,etc…Kubera ko aribo bashaka imana cyane,ntibibere gusa mu gushaka ibyisi.Urugero,baliya bantu bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu,usanga hafi ya bose ari abakene. Abakomeye benshi n’abakire usanga ibyerekeye imana ntacyo bibabwiye.Ibyabo gusa ni ubukire,ibyubahiro,ibinezeza,etc…Nta mukire n’umwe wemeye kuba umuyoboke wa Yesu.

  • Nibyo koko,yongeyeho ko “biruhije kugirango abakire bazabe mu bwami bw’imana”.Ngo biraruhije kuruta uko ingamiya yakwinjira mu mwenge w’urushinge (into the eye of a needle).Muribuka ko n’umukire wakomeye kurusha abandi “umwami Salomon”,byarangiye ananiwe gukomeza kumvira Imana,akarongora abagore igihumbi,ushyizemo n’inshoreke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *