Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yakoranyije Inama Nkuru y’Ingabo n’Umutekano, aha ingabo z’iki Gihugu amabwiriza mashya yiswe ayo ‘kuzuza inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu, abaturage n’ibyabo.
Ni inama yabaye ku wa 14 Ukwakira 2026 ibera i Kinshasa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka ‘Cité de l’Union Africaine’, ikaba yari igamije gusuzuma uko umutekano wifashe mu bice bitandukanye by’igihugu.
Perezidanse ya Congo yavuze ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC), yagaragarije abitabiriye inama isesengura ry’uko ibikorwa bya gisirikare byifashe mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko ku mitwe y’ingabo ziri mu bikorwa byo kurinda igihugu.
Nyuma y’iyo nama, Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yatangaje ko Perezida Tshisekedi nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo yahaye amabwiriza asobanutse ingabo n’inzego z’umutekano, agamije gutuma zuzuza inshingano zazo.
Yasobanuye ko ayo mabwiriza agamije kurinda ubusugire bw’igihugu, abaturage n’imitungo yabo.
Iyi Nama Nkuru y’Umutekano iteranye nyuma y’uko i Goma ku wa 12 Ukwakira, 2026 hashingiwe umutwe wa politiki n’igisirikare witwa Front pour la Refondation de la Nation (FRN).
Uyu mutwe washinzwe na Joseph Kabila wahoze ategeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abari abayobozi bakuru bo mu Ihuriro rya AFC/M23 ryasheshwe
Iyi FRN yasimbuye Alliance Fleuve Congo (AFC), izaba iyobowe na Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bafatanyaga kuyobora AFC/M23 bagirwa ba Visi Perezida.
Général-Major Emmanuel Sultani Makenga wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23 na we yagizwe Visi Perezida akaba afite n’inshingano zo kuyobora urwego rw’Ingabo z’uyu mutwe zizakomeza kwitwa ARC.
Uyu mutwe uvuga ko ushaka kubaka Leta ishoboye kurinda abaturage, gutanga ubutabera, guha buri wese uburenganzira bw’ubwenegihugu, kugabanya umutungo w’igihugu mu buryo buboneye no guteza imbere ubwiyunge bw’Abanyekongo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

