Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko amarushanwa ku Kinyarwanda, umuco n’umurage yateguriwe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yagaragaje inyota n’ubushake bafite bwo kumenya amateka y’u Rwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’umurage w’Abanyarwanda.
Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2026, ubwo hasozwaga aya marushanwa yari ageze ku cyiciro cyo ku rwego rw’Igihugu.
Ni amarushanwa yari yaratangiye kuva muri Gashyantare 2026 ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu”.
Mu mashuri atanu yageze ku cyiciro cyo ku rwego rw’Igihugu, ishuri rya E.S Mubuga ryo mu Karere ka Karongi ryitwaye neza rigira amanota 86%, rikurikirwa na n’irya G.S Remera Rukoma ryo mu Karere ka Kamonyi ryagize 85.5%.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, agaragaza ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo kugabanya icyuho kikigaragara mu bumenyi bw’amateka n’umurage nyarwanda.
Ambasaderi Masozera yavuze ko mu bigo by’amashuri basuye hirya no hino mu gihugu, bishimiye kubona urubyiruko rwifuza kwiga no gusobanukirwa amateka y’Igihugu n’umuco nyarwanda.
Ati “Mu bigo byose twagiyemo hirya no hino, ikintu cyadushimishije ni ukubona cyane cyane urubyiruko n’abanyeshuri bashaka kwiga no kumenya. Umusaruro wavuyemo watweretse ko ubumenyi mu by’ukuri buhari. Abana bazi ibintu byinshi, akenshi igiba cyarabuze ni ukubakangura kugira ngo babyinjiremo cyane.”
Yavuze ko kimwe mu byonnyi by’umuco nyarwanda ari ukuvangavanga ururimi rw’Ikinyarwanda no kugira ipfunwe ryo kuruvuga, ariko ko aya marushanwa yafashije abanyeshuri kumva ko kwiga izindi ndimi bidakuraho kumenya imizi yabo n’ururimi rwabo kavukire.
Mukwiye Arsène, wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye muri E.S Mubuga mu ishami ry’Imibare, Ubumenyi bw’Isi n’Ubugenge, yavuze ko aya marushanwa yamwongereye ubumenyi ku mateka y’u Rwanda no ku rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ati “Nkanjye niga amasomo ya Siyansi, ariko aya marushanwa yamfashije kumenya byinshi ku mateka y’u Rwanda, kuko ibyo batubaza atari ibyigishwa mu masomo gusa, ahubwo harimo n’ibijyanye n’amateka y’u Rwanda muri rusange.”
Gatako Happy Amelia, wiga mu Ishuri ryisumbuye rya Bumbogo, yavuze ko amarushanwa yagaragarije abanyeshuri agaciro k’Ikinyarwanda n’amateka y’Igihugu, asaba ko ubutaha yazagurwa akagera no mu bindi bigo byinshi kugira ngo abanyeshuri benshi barusheho kunguka ubumenyi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yibukije abanyeshuri ko uburezi bahabwa bugamije no kubatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda, nk’uko bikubiye muri politiki y’uburezi.
Ati “Amashuri afite uruhare rukomeye mu kubungabunga umuco. Mu byukuri, ishuri ni ahatorezwa abayobozi b’ejo hazaza, ni na ho hubakirwa umusingi wo gukunda Ikinyarwanda nk’ururimi rw’Igihugu, twimakaza indangagaciro kandi tunabungabunga umurage twasigiwe n’abakurambere kugira ngo namwe muzawusigire abazabakomokaho.”
Dr Mbarushimana yasabye abarimu n’abarezi kumva ko inshingano zabo zitarangirira ku kwigisha amasomo yo mu ishuri gusa, ahubwo ko bafite n’uruhare rwo gutoza urubyiruko indangagaciro, gukunda Ikinyarwanda no kubungabunga umurage w’Abanyarwanda.
Ati “Rubyiruko, bana bacu, kubashishikariza kuvuga Ikinyarwanda neza ntibinyuranya na gahunda y’Igihugu yo kwiga no kumenya Icyongereza.”
Aya marushanwa yageze mu bigo by’amashuri 20 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ariko Inteko y’umuco ivuga ko ubu hagiye gushyirwaho abarimu bazajya bategura aya marushanwa mu mashuri yose yo mu Gihugu.








MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
