Rusizi: Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko arakekwaho gusambanya inshuro ebyiri umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko.
Ibi byabereye wo mu mudugudu wa Bugumya, akagari ka Kamanu, mu murenge wa Nyakabuye.
Uyu mwana yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, Se ngo yamushukishaga amafaranga, anamubwira ko ari kumwigisha uko azafata neza abagabo.
Amakuru agera ku MUSEKE yatanzwe n’uyu mwanya w’umukobwa, avuga ko nyuma yo kubona ko Se akomeza kumuhohotera yitwaza ngo ari kumwigisha uko azajya afata umugabo, yabibwiye umwalimu umwigisha, ndetse n’undi mubyeyi n’abandi bantu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent yahamirije MUSEKE ko ayo makuru ari yo, ko ubuyibozi bwayamenye ku mugoroba (ku wa Kabiri) buyabwiwe n’umwarimu wigisha umwana, bigakurikiranwa mu gitondo (ku wa Gatatu).
Ati “Ayo makuru twayamenye nimugoroba, bikurikiranwa neza muri iki gitondo. Umwanya yiga mu wa Gatatu w’amashuri abanza yatanze amakuru ko Se yamusambanyije inshuro zirenze eshatu, amubwira ko ngo ari kumwigisha uko azajya afata abagabo.”
Kamali yasabye ababyeyi kugira indanga gaciro z’ababyeyi.
Iperereza ryatangiye kuri uyu mugabo, kugeza ubu ufungiye kuri Polisi sitasiyo ya Nyakabuye. Umwana yajyanwe mu bitaro, aho yitabwaho na Isange One Stop Center.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

Ibikorerwa mu busambanyi,byerekana ko abantu babikunda cyane.Tekereza abasambanya uruhinja,ihene,inka,etc…Ubu ikigezweho ni ubusambana na Robots z’ingore,ndetse bamwe bagasezerana nazo.Ziba zirusha ubwiza abakobwa !! Ariko ntabwo zifite ubwenge.Abaryamana nazo,nibo badafite ubwenge.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka wegereje.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).