Harimo ibihumbi 600$! Ibiri muri dosiye ya Shema

Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwavuze ko Umunyemari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gutanga zitazigamiye ziriho ibihumbi 600$.

Urubanza rwa Shema Ngoga Fabrice ku ifungwa n’ifungurwa, rwatangiye ku wa 26 Kanama 2026 ubwo yagezwaga imbere y’Ubutabera nyuma y’iminsi 10 atawe muri yombi na RIB.

Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo Fabrice n’umwunganizi we mu mategeko, bahamagawe na Perezida w’Inteko Iburanisha, buha ijambo Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bibiri akekwaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha uyu Muyobozi wa FERWAFA akekwaho, bishimiye kuri dosiye irimo amasezerano afite agaciro k’arenga gato miliyoni y’Amayelo, Ikompanyi yitwa Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi, yagiranye na ABZL International General Trading LLC.

Ni amasezerano yagaragaza ko aya mafaranga yagombaga kwishyurwa mu minsi 60 nyuma yo gushyirwaho umukono tariki ya 23 Mutarama 2024.

Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura ko tariki ya 5 Kanama 2025, Fabrice yahaye Sosiyete bagiranye amasezerano sheki itazigamiye y’ibihumbi 400$ n’indi y’ibihumbi 200$.

Bwakomeje bubwira Urukiko ko banki yabwemereye ko izi sheki Shema yatanze zitazigamiye kuko bigaragara ko konti yanditseho itariho ingano y’aya mafaranga.

Ubushinjacyaha bwasoje busaba ko kubera impamvu zikomeye, busabira uyu Muyobozi gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko abaye afunguwe yatoroka Ubutabera.

Ubwo Fabrice yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku byo akekwaho, yatangiye abihakana.

Yagaragaje ko Africa Medical Supply abereye Umuyobozi, yagiranye amasezerano n’iyi Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe ikora ibikorwa by’ubufasha mu bijyanye n’Imari ndetse avuga ko bitari ubwa mbere bagiranye amasezerano.

Shema yakomeje asobanura mu bihe bitandukanye Sosiyete abereye Umuyobozi, yagiye igirana amasezerano na ABZL kandi buri ruhande rukayasoza neza.

Uyu Muyobozi wa Africa Medical Supply yakomeje avuga ko muri Gicurasi 2024 Sosiyete ye yishyuye ibihumbi 400$ mu gihe mu Ukuboza uwo mwaka bishyuye andi ibihumbi 400$.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yandi yishyuwe mu Ukuboza 2024, Banki yayabasubije ikababwira ko konti yagombaga kuyakira ifite ikibazo ku buryo nta mafaranga yakwakira.

Shema yabwiye urukiko ko ingingo ya 6 y’amasezerano ivuga ko mu gihe habaye ikibazo kuri konti, ABZL yasabwaga gutanga indi yoherezwaho amafaranga.

Ati “Twe twasabye ko havugururwa amasezerano, bakaduha indi konti. Twaraganiriye, mbaha igitekerezo ko mu gihe batarumvikana, mbaha sheki, imwe idafite itariki.”

Yasobanuye ko habaye ikibazo ku banyamigabane ba ABZL, aho yasabwe gutanga indi konti, buri wese akurura yishyira.

Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe iyo sheki, yongeraho amagambo ye, asaba ko yishyurwa kuri konti ya US Bank yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho tariki ya 5 Kanama 2025.

Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

Shema yabwiye urukiko ko ari inyangamugayo, n’ikimenyimenyi ko mu mwaka ushize atari ku rutonde rwa ba bihemu, ibyo akabishingiraho avuga ko atatanze sheki itazigamiye.

Yavuze ko ari umushoramari akaba n’umuyobozi ufitiwe icyizere, watorewe kuba Perezida wa FERWAFA mu mwaka ushize, agaragaza ko abaye afunguwe by’agateganyo, atatoroka ubutabera.

Ati “Ndi umuyobozi wagiriwe icyizere, nkaba nyobora FERWAFA mazemo umwaka. Sinabikoresha nabi mu nyungu zanjye bwite ndetse n’ibyo ndegwa ntaho bihuriye.”

Yasobanuriye urukiko ko afite umutungo ufite agaciro ka miliyari 5 Frw ashobora gutangamo ingwate kugira ngo afungurwe by’agateganyo.

Umunyamategeko wa Shema yavuze ko kuba sheki zarateshejwe agaciro na banki abereye umukiliya tariki ya 16 Nyakanga 2025, bikitwa ko yakoze icyaha tariki ya 5 Kanama 2025, byumvikana ko harimo ikibazo.

Yasobanuye ko sheki yahinduriwe aho yagombaga kwishyurirwa (muri UAE), ishyirwa muri US Bank tariki ya 25 Kamena 2025, ari na bwo yageze muri banki.

Ati “Dusanga imwe mu mpamvu zatumye I&M izitesha agaciro harimo guhindura konti bitemewe n’amategeko.”

Uyu munyamategeko yasabye ko Shema yafungurwa kuko ikibazo ari amasezerano y’ubucuruzi, aho kuba ikibazo bwite cy’Umuyobozi wa Africa Medical Supply.

Yasobanuye ko bashyize muri sisitemu y’urukiko icyemezo cy’ubwishyu bw’ibihumbi 600 by’Amadolari muri BK, n’inyandiko isaba RIB gutanga ubufasha kugira ngo ayo mafaranga agere kuri konti yoherejwemo.

Umushinjacyaha yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

Yagaragaje ko atari ihame ko urukiko rwemera ko uregwa atange ingwate kugira ngo akurikiranwe adafunzwe.

Umushinjacyaha yashimangiye ko gutanga sheki zitazigamiye ari icyaha gitandukanye n’uko umuntu yasohoza inshingano ze zo kwishyura.

Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko Shema afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Shema ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.”

Uregwa yavuze ko afite umuryango n’abana biga, umugore we akaba afite akazi, ati “Sinzi impamvu Umushinjacyaha afite impungenge z’uko nacika ubutabera kandi mfite n’izindi nshingano igihugu cyampaye.”

Shema yavuze ko mu gihe agaragaza ubushake bwo kubahiriza inshingano yo kwishyura ABZL amafaranga atarayishyura, akwiye gufungurwa, akayishyura.

Umunyamategeko wa Shema yavuze ko umukiliya we yatanze sheki tariki ya 8 Gicurasi, aho kuba ku ya 5 Kanama 2025. Yasobanuye ko zasubijwe inyuma kuko hari ibyongerewemo n’umunyamigabane wa ABZL.

Shema yavuze ko konti y’umwimerere igaragaza ko yanditseho banki y’i Dubai, umunyamigabane wa ABZL bashyiraho US Bank, asobanura ko ibyo ari ubujura.

Umucamanza yabajije Shema impamvu atashyize itariki kuri konti imwe muri izi, amusubiza ko yabikoze kuko konti y’i Dubai yagize ikibazo.

Uregwa ati “Abagize iyo sosiyete bari bafitanye ibibazo kandi njyewe mfitanye amasezerano na konti nyayo. Nabikoze mu kugaragaza ko niteguye kwishyura, nyiha umwe muri bo, ayijyana muri US Bank.”

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwapfundikiye urubanza, rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026, saa munani z’amanywa.

Muri dosiye ya Shema harimo sheki zingana n’ibihumbi 600$

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *