Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’umutoza w’umwongereza, Mark Simon Harrison.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ni bwo aya makuru yamenyekanye ubwo uyu mutoza atagaragaraga ku myitozo. Byaje byiyongera ku kuba Harrison yari yaciriye amarenga Umuyobozi Mukuru w’ikipe [CEO] Audace, nk’uwasezeye.
Nyuma y’uko bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bari bakomeje kwibaza niba koko uyu mutoza yaba yamaze gutandukana n’ikipe, Nkurunziza David uyiyobora yabishyizeho umucyo yemeza ko ari ukuri ko batandukanye.
Mu butumwa Nkurunziza yahaye abayovu, yemeje ko Mark yamaze gutandukana na Kiyovu Sports ku mpamvu ze bwite kandi nta muntu n’umwe bigeze bagirana ikibazo.
Mu mikino itatu ya Shampiyona imaze gukina, Kiyovu Sports yatsinze umwe itsindwa indi ibiri. Bivuze ko ifite amanota atatu ku icyenda amaze gukinirwa.

UMUSEKE.RW

