Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSUPT Hillary Sengabo, yabwiye UMUSEKE ko impamvu Igororero rya Bugesera ryafunzwe ari ukubera ko umubare w’abagororwa mu Rwanda ugenda ugabanuka, bikaba ihame ko iyo abagororwa bagabanuka mu Gihugu, amagororero nayo agomba kugabanuka.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2026, rwatangaje ko Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abari baririmo bakimurirwa mu yandi magororero.
Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buramenyesha abafite ababo mu Igororero rya Bugesera, ko iryo gororero ryafunzwe guhera uyu munsi, bityo mukaba mumenyeshejwe ko abari barimo bimuriwe mu yandi magororero.”
RCS isobanura ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n’abo mu miryango yabo aho bimuriwe ari na ho bazajya baza kubasura.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSUPT Hillary Sengabo, yabwiye UMUSEKE ko impamvu Igororero rya Bugesera ryafunzwe ari ukubera ko umubare w’abagororwa mu Rwanda ugenda ugabanuka, bikaba ihame ko iyo abagororwa bagabanuka mu Gihugu, amagororero nayo agabanuka.
CSUPT Sengabo yavuze ko gororero rya Bugesera ryarimo imfungwa n’abagororwa barenga 2,000, bakaba bimuriwe mu yandi magororero ari mu Gihugu hose, hitawe ku kuba ari hafi y’imiryago y’abagororwa, ubushobozi bw’aho bajyanywe mu bijyanye n’aho kurara ndetse n’aho inkiko baburaniragamo ziherereye.
Ati “Bimuwe kubera igabanuka ry’abagororwa muri rusange. Iyo abagororwa ari bake, amagororero aragabanuka, iryo ni ihame.”
Yasobanuye ko umubare w’abagororwa mu Rwanda ugenda ugabanuka ubu bakaba bageze mu bihumbi 68 bavuye ku barenga ibihumbi 120 bariho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Biba ari inyungu mu miyoborere yacu [nka RSC] kuko tuvuge nk’abakozi bari bahari [ku Igororero rya Bugesera ryafunzwe] barajyanwa ku yandi magororero, amamodoka yari ahari arajyanwa ku yandi magororero, ingengo y’imari yajyanwagayo irashyirwa mu yandi magororero asigaye.”
IKIGANIRO UMUSEKE WAGIRANYE NA CSUPT HILLARY SENGABO
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


Iyi ni inkuru nziza cyane.Ubwo se byaba bisobanura ko n’Abagizi ba nabi bagabanutse?? Oya.Usanga iteka abakora ibibi bagenda biyongera.Gusa hali igihe isi izabaho nta Gereza,Igisirikare,Abapolisi,etc…Imana yaturemye,yashyizeho itariki ubwo izahindura ibintu ku isi,bikaba bishya,isi ikaba paradizo.Niyo mpamvu muli 2 Petero 3:13 havuga ko “dutegereje isi nshya n’ijuru rishya”.Ku munsi witwa uwa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abeza gusa bayumvira.Soma Imigani 2:21,22.Uwo munsi ushobora kuba uri hafi,ukurikije ibimenyetso bible iduha kandi birimo kuba.Aho gushidikanya cyangwa kutabyemera,haguruka nawe ushake Imana cyane,nkuko ubwayo ibigusaba muli Matayo 6:33,we kwibera mu byisi gusa,nibwo uzabaho iteka muli paradis.Kora akazi kawe kugirango ubeho,ariko ushake umuntu uzi bible muyigane ku buntu,agusanze iwawe,izaguhindura.