Abarimo abasifuzi, abatoza n’abakiniye Amavubi bashyizwe igorora

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Abatoza b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [AEFR], Ihuriro ry’Abakiniye ikipe y’Igihugu [Amavubi], FAPA ndetse n’Urwego Rushinzwe Shampiyona y’’icyiciro cya mbere y’Umupira w’Amaguru [Rwanda Premier League], abatoza n’abasifuzi, bashyiriweho uburyo bwo kubafasha kureba imikino ya BK Pro League.

Ibi bikubiye mu Itangazo Rwanda Premier League yageneye abanyamakuru n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Uru rwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, rwavuze ko biciye mu cyiswe ‘Legends Corner’, abakiniye Amavubi, abatoza n’abayobozi ba tekiniki mu makipe akina BK Pro League, abasifuzi n’abakomiseri b’imikino y’iyi Shampiyona, bazajya boroherezwa kwinjira batishyuye.

Rwanda Premier League yavuze ko muri stade zifite imyanya iri munsi y’ibihumbi bitanu, ikipe yakiriye umukino izajya iteganya imyanya 25 ya ‘Legends Corner’ mu gihe muri stade yakira abantu ibihumbi bireganga bitanu, hazajya hateganywa imyanya 50.

FAPA na AEFR, zizajya zitegura urutonde rw’abemerewe kwicara muri iyi myanya ndetse rushyikirizwa ikipe yakiriye umukino kugira ngo hategurwe.

Ni imyanya izajya itegurwa ahatwikiriye neza muri za stade cyangwa mu myanya y’icyubahiro [VIP] bitewe n’imiterere ya stade. Ikipe yakiriye umukino, ntabwo izajya igurisha iyi myanya cyangwa ngo iyishyire mu ikoranabuhanga ryo kugurisha amatike.

Ibi bibaye nyuma y’uko hashize igihe abanyabigwi bakiniye Amavubi, abatoza ndetse n’abasifuzi n’abakomiseri, binubira uko bafatwa mu gihe bagiye kureba imikino ya Shampiyona.

Rwanda Premier League yashyize igorora abarimo abasifuzi, abakomiseri b’imikino ya BK Pro League, abakiniye Amavubi n’abatoza

UMUSEKE.RW

Share This Article