Police FC yatangaje icyerekezo gishya cyayo

Ubuyobozi bwa Police FC, bwatangaje ko iyi kipe yatangiye icyerekezo gishya cyo kugira imikinire imwe uhereye mu makipe yayo y’abato (identité).

Ibi byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 22 Nyakanga 2026 ku Biro Bikuru bya Polisi y’u Rwanda, biherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro cyari kiyobowe na Chairman w’iyi kipe, CP Yahaya Kamunuga ndetse n’abarimo Umuyobozi wa Tekiniki, Rutsindura Antoine.

Antoine usanzwe ari umwarimu w’abatoza, yavuze ko ubu Police FC, yatangiye icyerekezo gishya cyo kugira imikinire imwe uhereye mu makipe yayo y’abato.

Yagize ati “Tuzagerageza kubakira ku bana. Turashaka ko abatarengeje imyaka 17 na 20 n’ikipe nkuru, zizahura umukino umwe, zikazaba zihumeka umwuka umwe.”

Yongeyeho ati “Turifuza Ko Police FC izaba ikipe izagira abakinnyi bazajya bitabazwa ku rwego rw’Igihugu yaba iwacu cyangwa ahandi baturuka.”

Rutsindura yakomeje avuga ko ubu Police FC, yatangiye icyerekezo gishya kirimo guhumeka umwuka mu makipe yose ashamikiye kuri iyi kipe.

Iyi kipe yasoje iri ku mwanya wa Kane mu makipe 16 akina Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League).

Umuyobozi wa Tekiniki muri Police FC, Antoine Rutsindura yavuze ko iyi kipe yatangiye icyerekezo gishya
Ubuyobozi bwavuze ko ikipe itazaruhuka itararwara igikombe cya Shampiyona
Ikipe yerekanye umutoza mushya
Abakinnyi ikipe izakoresha barerekanywe

UMUSEKE.RW

Share This Article