Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko mu mwaka ushize wa 2025, abantu 289 bagaruwe mu gihugu baragiye gucuruzwa mu mahanga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu.
Dr Ugirashebuja yagaragaje ko mu bakorewe ibikorwa byo kubacuruza bakagarurwa mu gihugu harimo 100 bakuwe muru Cambodge, 99 bakuwe muri Oman, Laos yo muri Aziya hava 58. Ni mu gihe 32 bakuwe muri Myanmar nayo yo muri Aziya.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko leta yashyizeho uburyo bwo gufasha umuntu wahuye n’ibyo bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.
Ati”Hashyizweho iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena urwego rushinzwe gutanga ibikenerwa mu gufasha uwakoreye icyaha cy’icuruzwa. Riteganya ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ariyo ishinzwe kwishyura ingendo n’ibindi bikenerwa mu gufasha uwakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu kugaruka mu Rwanda, agahabwa ubutabazi bw’ibanze muri Isange One stop Center.”
Yongeyeho ko leta yafashe ingamba no gukaza ibihano ku bagaragaye muri ibyo byaha aho mu myaka itatu ishize abantu 54 bahamijwe n’inkiko ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu.
Ati “Mu 2025 hakiriwe imanza 11 zijyanye n’icuruzwa ry’abantu. Muri zo, imanza icyenda ziregwamo abantu 12 zaraburanishijwe, maze bahamwa n’icyo cyaha. Mu mwaka wa 2024 abahamijwe icyo cyaha bari 18, naho mu 2023 bari 24.”
Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda na rwo rwagaragaje ko hakiri imbogamizi mu gutahura abantu bakora iki cyaha aho hari bamwe mu bashinzwe gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abantu bagaragaraho uruhare mu bikorwa byo kubacuruza.
Icuruza ry’abantu ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda no mu rwego mpuzamahanga. Kirangwa no gushuka, gushimuta, cyangwa kwakira umuntu mu buryo bw’agahato no kubangamira uburenganzira bwe hagamijwe kumubyaza umusaruro binyuze mu busambanyi bw’inyungu , imirimo y’agahato, cyangwa gukuramo ingingo z’umubiri.

UMUSEKE.RW
