Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, mu bice birimo Ihula, Malemo, Minjenje na Kibati n’ahabikikije.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Kanyuka yavuze ko imirwano yari igikomeje ubwo yatangazaga aya makuru, ndetse ko abaturage benshi bahunze ingo zabo.
Ati: “Byamaze gutuma abaturage benshi bahunga, basiga ingo zabo n’imitungo yabo kugira ngo bahunge ibitero bya Kinshasa.”
Kanyuka yavuze ko ahagana saa moya za mu gitondo, ingabo za RDC zagabye ikindi gitero mu gace ka Buhimba n’ahakikije, muri Teritwari ya Masisi.
Yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’ingabo zirwanira ku butaka, zifashishije imbunda za mortier za milimetero 82 n’imbunda za machine gun za milimetero 12.7.
Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko uku gukaza imirwano kwagize ingaruka ku mutekano w’abaturage ndetse ko bishobora no kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Ati: “Uku kwiyongera gushya kw’imirwano gukomeje kuzahaza cyane umutekano ndetse gushyira mu kaga ibikorwa byo kugeza imfashanyo ku baturage.”
Yavuze ko imiryango itanga ubutabazi n’abakozi bayo batabasha kugera ku baturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’ingabo za Leta ya Congo n’abafatanyabikorwa bayo.
Kanyuka kandi yavuze ko AFC/M23 “ihangayikishijwe cyane n’ubwicanyi” ivuga ko bukorerwa Abanye-Congo n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Yongeye gushimangira ko iri huriro rizakomeza kurinda no kurengera abasivili, rikoresheje “uburyo bwose bukenewe”.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwongereye abasirikare n’abacanshuro b’abanyamahanga mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, mu rwego rwo kugaba ibitero byo kwisubiza ibice bwambuwe.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano na yo irakomeje mu misozi miremire yo muri teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga.
Muri ibyo bice, FARDC, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bahanganye na AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

