Nyuma yo y’ibihe bitandukanye yagiriye mu ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi ‘La Pulga’, yayizeyemo nyuma yo kuyikinira umukino wa nyuma ubwo bakinaga na Bénin umukino wa gicuti wabereye kuri Estadio Monumental.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Ukwakira 2026, ni bwo Lionel Messi ‘La Pulga’, yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe y’Igihugu ya Argentine yari amaze imyaka 20 akinira nyuma yo kuyikinira umukino wa mbere mu 2006.
Hari mu mukino wa gicuti wabereye kuri Estadio Monumental ubwo Argentine yatsindaga Bénin ibitego 3-0 byatsinzwe na Otamendi kuri koruneri yari itewe na Messi, Paz nabwo ku mupira yari ahawe n’uyu munyabigwi ndetse na penaliti yitsindiye neza.
Igitego yatsinze, cyari icya 932 cy’uyu munyabigwi kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga harimo iby’amakipe yakiniye ndetse n’ibyo yatsindiye ikipe y’Igihugu.
Habaye kandi igikorwa cyo kumuha icyubahiro hifashishijwe indege nto zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’, aho zashushanyije isura ya Messi mu kirere ateruye Igikombe cy’Isi ndetse zikora n’ishusho igaragaza umwambaro yambaraga mu Ikipe y’Igihugu uriho nimero 10 ndetse n’izina rye.
Uyu mukino wa nyuma wa Messi, witabiriwe n’imbaga y’abatari bake bari baje kumushyigikira no kureba umukino w’uyu munyabigwi mu mwambaro w’ikipe y’Igihugu.
Ubwo yari mu modoka na bagenzi be agana kuri Stade yabereyeho umukino, La Pulga yafashwe n’ikiniga ararira nyuma yo kubona urukundo abanya-Argentine bamweretse ku mihanda itandukanye.
Nyuma y’umukino, Lionel yafashe ijambo ashimira benshi bamuherekeje muri uru rugendo, ashimira umuryango we ndetse avuga ko azahora atewe ishema no kuvuka muri Argentine.
Mu ijambo rye, Messi yavuze ko azakumbura gukina yambaye umwambaro w’ikipe y’Igihugu ariko yishimira ko yasezeweho mu cyubahiro.
Ati “Nzakumbura gukinira aha muri uyu mwambaro. Ndabakunda mwese kandi nishimiye kuba Argentine. Ngiye mu cyubahiro, nishimiwe kandi mu mahoro. Mwarakoze kuri buri kimwe.”
“Ntabwo nigeze ncika intege ku bw’uyu mwambaro. Buri gihe narahanganye, narasunitse kandi natanze ibyiza byose nari mfite. Mu myaka 20, nahaye ibyiza byose Argentine.”
Bamwe muri bagenzi be barimo Enzo Fernández, bafashwe n’ikiga nyuma y’umukino ubwo Messi yarimo ageza ku mbaga ijambo rye abasangiza n’amarangamutima ye.
Enzo yavuze ko bazakumbura cyane uyu munyabigwi nyuma ya byinshi yafashije ikipe y’Igihugu kugeraho.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Scaloni, yavuze ko Messi ari umukinnyi uzahora mu mateka y’ikipe y’Igihugu ndetse azahora mu mitima y’abanya-Argentine ibihe byose.
Uyu mutoza yavuze ko bagiye kugerageza kubakira ku bakiri bato bakongera bagashaka uko bayobora umupira w’Isi.
Ati “Tuzubakira ku mpano nshya, ku bakinnyi bashya bato. Tuzagerageza kubaka ubundi bwami bukomeye. Ariko sindabona ikindi kiragano gikomeye nk’icya Lionel Messi. Tugiye gutangira ipaji nshya ariko Lionel ntibishoboka kumusimbura.”
Mu myaka 20, Messi yakiniye igihugu cye imikino 208, ayitsindira ibitego 126 anatanga imipira 70 yavuyemo ibitego.
Ari kumwe na Argentine guhera mu 2005 ubwo yatangiraga gukinira ikipe y’Igihugu, ‘La Pulga’ yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 mu 2005, Umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ya 2008, Copa América inshuro ebyiri mu 2021 na 2024, Igikombe cy’Isi cya 2022 na Finalissima mu 2022.
Afite kandi andi mateka akomeye mu makipe yanyuzemo yamufashije gutwara imipira ya zahabu ‘Ballon d’Or’ umunani. Ayo arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Inter Miami ari gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.












UMUSEKE.RW

